Imana ntijya itererana abayiringiye – Sabrino ku ndirimbo ye nshya "Icyizere" (VIDEO)

Iyobokamana - 09/07/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Imana ntijya itererana abayiringiye – Sabrino ku ndirimbo ye nshya "Icyizere" (VIDEO)

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Byishimo Joshua Sabrino uzwi mu muziki nka Sabrino, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Icyizere", ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu no kubashishikariza gukomeza kwiringira Imana, by'umwihariko mu bihe by'ibigeragezo n'ingorane.

Iyi ndirimbo yibutsa abakristo ko Imana itajya itererana abayiringiye, ahubwo ikomeza kubana na bo no kubasohoza mu bihe bikomeye, nk'uko yabigaragaje inshuro nyinshi mu mateka y'abayizera.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sabrino yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agamije gukomeza imitima y'abantu no kubibutsa ko ibyiringiro nyakuri bituruka ku Mana.

Yakomeje avuga ko ubutumwa buri muri "Icyizere" bushishikariza abakristo guhora bazirikana urugendo bagendanye n'Imana n'ibyo yabakoreye mu bihe byashize, kuko ari byo bibaha imbaraga zo gukomeza kuyiringira.

Ati: "Iyo twibutse aho Imana yatuvanye n'ibyo yadukoreye, bitwongerera imbaraga zo kuyiringira no mu bihe bikomeye. Ni yo mpamvu iyi ndirimbo ihamagarira abantu gukomeza kwizera no kudacika intege."

Sabrino yavuze ko yizeye ko iyi ndirimbo izabera benshi isoko y'ihumure, amahoro n'ibyiringiro, cyane cyane abari kunyura mu bihe bibaremereye.

Yagize ati: "Ndasaba umuntu wese uzumva iyi ndirimbo kutareba gusa ibimukikije, ahubwo akareba ku Mana. Yo ntijya itererana abayiringiye, kandi ihorana umugambi mwiza ku buzima bw'abayo."

Abakunzi ba Gospel bakomeje kwakira neza "Icyizere", bavuga ko ubutumwa buyikubiyemo bujyanye n'ibihe abantu benshi barimo, aho bakeneye amagambo abibutsa ko Imana ikora ibirenze ibyo umuntu atekereza kandi ko idatererana abayizera.

Sabrino akomeje gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zishingiye ku Ijambo ry'Imana. Icyifuzo cye ni ukubona abantu benshi bongera gukomera mu kwizera no gukomeza kwizera Imana mu bihe byose.

Indirimbo "Icyizere" iraboneka ku muyoboro wa Sabrino kuri YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, aho abakunzi ba Gospel bashobora kuyumva no gukomeza guhemburwa n'ubutumwa buyirimo.

Sabrino yashyize hanze indirimbo nshya  "Icyizere", ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu no kubashishikariza gukomeza kwiringira Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "ICYIZERE" YA SABRINO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...