Ku wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Richard Nick Ngendahayo n’umufasha we hamwe n’abari kumufasha mu myiteguro y’igitaramo
“Niwe Healing Concert”, yasuye Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
yakorewe Abatutsi iherereye ku Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma
yo kuzenguruka iyi ngoro asobanurirwa amwe mu mateka nawe ubwe yanyuzemo ubwo
yari mu ngabo za RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse zigahagarika Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yishimira umurimo bakoze ndetse n’umusaruro
watanze.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, yavuze ko iyo abonye aho u Rwanda rugeze
abishimira Imana ariko na none akishimira ko amaraso yamenetse y’inshuti ze
bari kumwe ku rugamba atagendeye ubusa ahubwo umusaruro w’ibyo baharaniraga
babibonye.
Ashimira
kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repebulika y’u
Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ku bw'ubuyobozi bwe bw’icyerekezo kandi n’ubwenge
butangaje Imana yamuhaye.
Yagize
ati: “Ibi byose kugira ngo tubigereho, tubicyesha Perezida wa Repebulika. Buriya
ni umuntu udasanzwe. Ni uko abanyarwanda mubibwirwa kenshi mukagira ngo ni
ukumutaka ibintu bitariho, oya, oya oya. Ni umuntu udasanzwe ufite ubwenge,
Imana yonyine niyo ishobora gutanga ubwenge bungana kuriya.”
Akomeza agira ati: “Buriya ni umuntu ucisha macye kandi ibyo agutumye gukora, akubwira icyo
gukora. Ni wa muntu ukubwira ngo kora iki, iki ntugikore kuko we mu ntumbero ze
ni uko u Rwanda rutakongera kuba uko rwahoze.”
Richard Nick Ngendahayo ashimira
Perezida Kagame uburyo amaze guteza imbere u Rwanda rukaba rukataje mu
nzira y’iterambere ndetse akaba ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite isuku.
Ati: “Nugera mu rugo rw’umuntu ugasanga harasa
neza, hari isuku, afite inzu nziza, afite byose bishoboka, biba biva kuri nyiri
urugo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niyubahwe. Ndasaba Imana, Uwiteka
nyiri ingabo Uwera wa Israel nkorera akomeze amuturindire, amuhe ubuzima buzira
umuze n’umuryango we.”
Richard Nick Ngendahayo usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 atahagera akaba ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Niwe Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025. Ubu wagura itike yawe unyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw


Richard Nick Ngendahayo yasuye ingoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Inteko Ishinga Amategeko


Richard Nick Ngendahayo n'umufasha we basize ubutumwa mu gitabo cyagenewe abashyitsi basura iyi ngoro

Richard Nick Ngendahayo yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw'ibyo amaze kugeza ku gihugu cy'u Rwanda


Richard Nick Ngendahayo wahoze mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Perezida Kagame ari umunyabwenge cyane ndetse ko yereka buri wese ibyo akwiye gukora n'ibyo adakwiye gukora kandi byose akabikora yiyoroheje
Reba ikiganiro kirambuye InyaRwanda TV yagiranye na Richard Nick Ngendahayo ubwo yasuraga Ingoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
