"Imana ihe umugisha Amerika" - Papa Leo XIV nyuma yo guhabwa umudari w’ishimwe na Amerika

Iyobokamana - 04/07/2026 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

"Imana ihe umugisha Amerika" - Papa Leo XIV nyuma yo guhabwa umudari w’ishimwe na Amerika

Papa Leo XIV yahawe Liberty Medal 2026, umwe mu midari y'icyubahiro ikomeye itangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu bagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere ubwisanzure, uburenganzira bwo gusenga, uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Uyu mudari utangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Itegeko Nshinga rya Amerika (National Constitution Center), mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwa Papa Leo XIV mu guteza imbere ubwisanzure bw'idini, uburenganzira bwo gukurikiza umutimanama ndetse no kubaka amahoro ku Isi.

Nubwo intumwa z'iki kigo zamugejejeho uyu mudari muri Mata 2026 i Vatican, kuwemera ku mugaragaro byabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, mbere y'umunsi Amerika yizihizaho imyaka 250 ishize ibonye ubwigenge ku wa 4 Nyakanga 1776.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, mu butumwa yatanze ari i Roma, Papa Leo XIV yavuze ko yishimiye kwakira iri shimwe, anifuriza Amerika gukomeza kubaho ishingiye ku ndangagaciro yubakiyeho.

Yagize ati: "Nk'umwana w'iki gihugu gikomeye cyashinzwe n'abagabo n'abagore b'intwari barotaga ubwisanzure n'ubuzima bwiza bwabo n'abana babo, nsabye Imana gukomeza guha umugisha ejo hazaza h’Amerika."

Yasabye Amerika kurinda uburenganzira bwa muntu

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yagarutse ku mahame akubiye mu Itangazo ry'Ubwigenge bwa Amerika, avuga ko abantu bose baremwe bangana kandi bahawe n'Umuremyi uburenganzira kavukire badakwiye kwamburwa, harimo uburenganzira bwo kubaho, kubaho mu bwisanzure no gushaka imibereho myiza.

Yavuze ko agaciro k'umuntu gatangwa n'Imana mbere y'uko hashyirwaho Leta iyo ari yo yose, bityo inshingano za Leta zikaba ari ukurinda ako gaciro.

"Kubaho ni bwo burenganzira bwa mbere"

Papa Leo XIV yashimangiye ko uburenganzira bwa mbere umuntu agomba kugira ari uburenganzira bwo kubaho. Yagize ati: “Nta muntu ushobora kwishimira ubwisanzure cyangwa gushaka ibyishimo mu gihe yambuwe ubuzima.”

Yanongeyeho ko igihugu gikomeye ari icyubaha ubuzima bwa muntu mu buryo ubwo aribwo bwose, kuva umuntu asamwe kugeza apfuye urupfu rusanzwe. Ati: "Tugomba gukomeza kubaha impano y'ubuzima, kandi tugashyiraho amategeko arinda ubuzima kuva umuntu asamwe kugeza apfuye urupfu rusanzwe."

Yasabye gukomeza kurengera ubwisanzure bwo gusenga

Papa Leo XIV yavuze ko kimwe mu byatumye Amerika iba urugero rwiza ku Isi ari uko yemeye ko buri muntu agira uburenganzira bwo gusenga no gukurikiza umutimanama we nta gahato.

Yashimangiye ko ubu bwisanzure bwafashije abantu bafite imyemerere itandukanye kubana neza, bagafatanya guteza imbere amahoro n'iterambere.

Yasabye ko uwo murage wakomeza kubungabungwa, abaturage bakubahana n'ubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye, kandi bagaharanira ibigamije inyungu rusange.

"Imbaraga z'igihugu ziva mu bumwe"

Papa Leo XIV yanagarutse ku mateka ya Amerika, avuga ko yashinzwe n'abantu bakomokaga mu bihugu, indimi n'amadini atandukanye, ariko bagahuzwa n'inzozi zo kubaka igihugu cyiza.

Yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere gishingiye gusa ku nyungu z'igihe gito, ahubwo ko kigomba kubakwa ku ndangagaciro zirimo kubaha umuntu, uburinganire n'ubutabera.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yasabye ko kwizihiza imyaka 250 y'ubwigenge bwa Amerika ari umwanya wo kongera kwiyemeza kubungabunga amahame igihugu cyubakiyeho. Yasoje agira ati: "Imana ihe umugisha Amerika."

Uyu mudari wa Liberty Medal utangwa buri mwaka ugahabwa abantu bagaragaje ubutwari n'ubwitange mu kurengera ubwisanzure, amahoro n'uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mwaka ukaba warahawe Papa Leo XIV kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubwisanzure bw'idini, ubw'umutimanama ndetse no gushimangira agaciro k'ubuzima bwa muntu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...