Imana ihagurukije Ev. Dana Morey - Ev. Fred Kalisa anyotewe cyane no kwitabira igiterane cy'i Bugesera

Iyobokamana - 03/07/2023 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Imana ihagurukije Ev. Dana Morey - Ev. Fred Kalisa anyotewe cyane no kwitabira igiterane cy'i Bugesera

Umuvugabutumwa ukomeye wo muri ADEPR, yagaragaje impamvu adakwiriye gucikwa n'igiterane cya Dana Moreye mu Karere ka Bugesera, agendeye ku bushakashatsi yikoreye ku giti cye, agasanga Imana ihagurukije Dana Morey.

Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gukorera mu Rwanda ibiterane bibiri, byose bikaba bizabera mu Ntara y'Iburasirazuba. Igiterane cya mbere kizaba tariki 07-09 Nyakanga 2023, i Rukomo muri Nyagatare, ikindi kibe tariki 14-16 Nyakanga 2023, i Nyamata muri Bugesera. Ni ibiterane bizaririmbamo Theo Bosebabireba na Rose Muhando.

Mbere y'uko ibi biterane biba, benshi bakomeje kugaragaza inyota bafite yo kubyitabira. Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Ev. Fred Kalisa, ntakiryama ngo asinzire kubera inyota nyinshi y'ibi biterane. Yavuze ko afata Dana Morey nk'umuvugabutumwa ukomeye uhagurukijwe n'Imana muri iki gihe, akaba amukumbuza abarimo Bill Graham na Reinard Bonnkey.

Aganira na InyaRwanda, Ev Fred Kalisa yagize ati "Ev.Dana Morey nakurikiranye ibiterane bitandukanye yagiye akora hirya no hino ku Isi byanteye kumukurikira uko Imana igenda imukoresha mu ivugabutumwa ry'ibimenyetso n'Ibitangaza rinigisha abantu kugaruka kuri Kristo.

Yankumbuje abakozi b'Imana batandukanye barimo Ev. Bill Graham na Ev. Reinard Bonnkey bagize impact nini mu Isi ya Gospel aho ibiterane bagiye bakora byagiye bikiriramo abantu benshi ndetse bakanakira Kristo mu buzima bwabo.

Iki ni cyo gihe rero Imana ihagurukije Ev. Dane Morey kugira ngo imitima ya benshi ikire kandi barusheho kumenya imbaraga z'Imana. Muri iki gihe iyo uvuze ibitangaza, abantu akenshi bumva ko ari 'Fake Miracles', gusa Imana yo mu gihe cya Abraham, Moses, na ba Pawulo, niyo dusenga kandi iracyakora.

Nashimishijwe n'ukuntu Ev. Dane Morey Imana imuhagurukije muri iki gihe kigoye ariko gikeneye kumenya ko Kristo uko yari ari ejo n'uyu munsi ari ko ari, ndetse ni ko azahoraho iteka.

Nkaba mboneyeho gutumira abantu bazaze mu giterane bazazane abarwayi babo bazabona ineza y'Imana, ikindi navuga ni uko bene ririya vugabutumwa ni ryo Yesu nawe yakoraga ridafite idini ryegamiyeho kuko Imana ntigira idini ikorera mu bumana bwayo".


Ev Fred Kalisa ari mu bavugabutumwa bavuga rikijyana muri ADEPR

Dana Morey utegerejwe mu Rwanda ni muntu ki?

Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akorera ivugabutumwa ku Isi hose ariko akibanda ku mugabane wa Afurika. Amaze kugera mu bihugu birimo Congo, Tanzania, Burundi, Rwanda, Pakistan n’ibindi.

Ev. Dana Morey, hamwe n’abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Morey Corporation. Ni uruganda rukora ibikoresho bya electoroniki, rukaba ruherereye i Woodridge, muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muvugabutumwa wishimirwa bikomeye mu biterane by’ibitangaza no kubohoka akora mu bihugu binyuranye ku Isi, agira n’uruhare mu bindi bikorwa birimo imishinga mpuzamahanga nka "Christ for all Nations" na "Caring for kids".

Icyifuzo cya mbere cya Dana Morey ni ivugabutumwa ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y’Epfo hazwi nka Latin America, Ubuhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 1986, Dana Morey yashakanye na Karman bubaka umuryango. Kugeza uyu munsi babanye neza cyane ndetse urukundo rwabo rufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. 

Ev. Jennifer Wilde niwe Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero imwe igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

Dana Morey yagize ibihe atazibagirwa mu buzima bwe ndetse byamuzamuye akaba ikimenyabose.

Umwaka wa 1978 - 1982 yahawe Impamyabumenyi muri Media Comm, cyane cyane mu nyigisho za gikristu. 1985 yashinze Light To The Nations Evangelistic Ministries, naho mu 1986 yatangije The Morey Corporation, akaba ayifatanyije n'abavandimwe be. Mu1987-1998 yari aherereye mu Ntara ya DuPage, akaba yari mu bashizwe gereza yaho.

Si ibyo gusa yakomeje kugera kuri byinshi kuko mu1989-1993 yabaye Pasiteri muri A Light to the Nations Church, naho mu 2000-2003, yari Umwigisha wimenyereza umwuga muri NLP Institute of Chicago.

Mu 2000-2005 yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi akaba na Perezida w’itsinda Children of Promise International, mu 2001-2006 yari mu bahagarariye Gahunda yo gufasha imfubyi muri Ukraine hamwe na Slavik Radchuk (ibigo by’imfubyi 28 nibyo bari bashinzwe).

Mu 2003 kugeza mu 2008 yagizwe umwe mu bagize Inama ya Word Orphans (India), mu 2003 aba umwe mu bagize Christ for All Nations, naho mu 2006 yagizwe umubwirizabutumwa Mpuzamahanga na Reinhard Bonnke, mu 2008 atangiza gahunda yo kugaburira abana bakennye afatanyije na ministeri ya Mexic.

Mu 2010 yatangije gahunda yise East Africa Evangelist Crusades. Mu 2014 yabaye umufatanyabikorwa w'Umuryango "A Light to the Nations Africa Ministries" watangijwe n'umunyarwanda Pastor Dr Ian Tumusime uyobora Revival Palace Church i Bugesera.

Uyu mukozi w'Imana Dana Morey yakomeje kugera kuri byinshi maze mu mwaka wa 2015 aba Perezida wa Sosiyete ya Morey. Mu 2018 yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu ibwirizabutumwa muri Seminari ya Tewolojiya ya Lviv.


Mu Karere ka Bugesera hagiye kugwa imvura y'umugisha n'ibitangaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...