Nyuma y’imyaka Isi ihanganye n’ingaruka za COVID-19, inzego z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga zongeye gushyira imbaraga mu gukurikirana indwara nshya yagaragaye mu buryo bukomeye yitwa Hantavirus, imaze iminsi ivugwaho cyane nyuma y’uko ihitanye abantu mu bwato bw’abakerarugendo bwari mu Nyanja ya Atlantic.
Iyi virusi, nubwo atari nshya mu mateka y’ubuvuzi, yongeye kugaruka mu buryo buteye inkeke mu 2026, bituma inzego zirimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (World Health Organization) zitanga impuruza ku rwego mpuzamahanga.
Amateka ya Hantavirus
Hantavirus ifite inkomoko mu myaka ya 1950 mu gihe cy’intambara ya Koreya, aho abasirikare barenga 3,000 barwaye indwara yibasiye impyiko. Izina ryayo rikomoka ku ruzi rwa Hantaan muri Koreya y’Epfo. Mu gihe yari isanzwe izwi nk’indwara yandura cyane ku mbeba, ubu iri kuvugwaho cyane kubera uburyo bushya bwo kwandura bwagaragaye muri 2026.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima avuga ko ubwoko bushya bw’iyi virusi bwagaragaye muri Amerika y’Epfo, aho bugaragaza ubushobozi bwo kwandura hagati y’abantu, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Ibi byatumye hakazwa ingamba zo kugenzura ingendo n’ubuzima bw’abantu, cyane cyane nyuma y’urupfu rw’abantu batatu bari mu bwato bw’ubukerarugendo bwiswe MV Hondius bwari mu Nyanja ya Atlantic.
Inzobere mu buzima zisobanura ko Hantavirus ishobora kwitwara nk’ibicurane bisanzwe mu ntangiriro, ibintu bishobora kuyobya abarwayi benshi: Umuriro mwinshi n’ububabare mu mikaya, Umunaniro ukabije, Isesemi no kuruka; ndetse no guhumeka bigoranye kubera amazi yuzuye ibihaha.
Ese iravurwa?
Kugeza ubu, nta rukingo cyangwa umuti wihariye wemejwe ku rwego mpuzamahanga. Ariko abaganga bavuga ko kwihutira kujya kwa muganga bishobora gutuma umurwayi ahabwa ubufasha bwihuse burimo imashini zimufasha guhumeka, bikazamura amahirwe yo gukira.
Inama ku baturage
Inzego z’ubuzima zitanga inama zikomeye zo kwirinda: Kurwanya imbeba mu nzu kuko ari zo zikwirakwiza virusi, Gukora isuku yitondewe, cyane cyane ahari umwanda w’imbeba, Kwirinda gukwirakwiza umwuka w’umwanda, hakoreshejwe imiti yica udukoko, no Kujya kwa muganga hakiri kare mu gihe hagaragaye ibimenyetso bidasanzwe.
Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre) cyatangaje ko gikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, gisaba abaturage gutuza ariko bakagira isuku no kwihutira kwivuza igihe bibaye ngombwa.


Nyuma ya COVID-19, inzego z’ubuzima ku Isi zihangayikishijwe na Hantavirus
