Ikiremwa muntu n’ibinyabuzima bishobora kuzahura n'umwuma kubera gusangira amazi na AI

Ikoranabuhanga - 26/05/2026 4:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikiremwa muntu n’ibinyabuzima bishobora kuzahura n'umwuma kubera gusangira amazi na AI

Ubwenge bukorano nka ChatGPT, Gemini, Claude, Microsoft Copilot ndetse na Grok n’izindi zikomeje guhindura isi mu buryo bukomeye, ariko zikomeje no kuzamura impaka ku ngaruka zazo ku bidukikije, cyane cyane ku ikoreshwa ry’amazi.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Cornell na New York bugaragaza ko gutoza no gukoresha verisiyo nshya z’izi sisitemu zifite ubwenge bwinshi bitwara amazi menshi akoreshwa mu gukonjesha “data centers” zitunganya amakuru yazo.

Byagaragajwe ko imyitozo ya sisitemu nini nka GPT ishobora gukoresha amazi meza angana n’ibihumbi magana arindwi (700,000 litres), ibintu bifatwa nk’impungenge zikomeye ku bidukikije.

Abahanga bavuga ko uko ikoreshwa rya AI rikomeza kwiyongera, nko mu bikorwa bya Midjourney n’izindi, ikibazo cy’amazi gishobora gukura cyane mu myaka iri imbere, cyane cyane kugeza mu 2027.

Ibi bituma hakenerwa ingamba nshya zo kugabanya amazi atakara, harimo uburyo bugezweho bwo gukonjesha no gukoresha ikoranabuhanga ridasesagura umutungo kamere.

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’ubwenge bukorano, ariko inzira irimo gutuma havuka ibibazo bishya by’ibidukikije bigomba kwitabwaho hakiri kare.

Abahanga bavuga ko ikiremwa muntu n’ibinyabuzima bishobora kuzahura n'umwuma kubera gusangira amazi na AI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...