Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025. Ni nyuma y’uko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Benina International Airport cyo muri Libya ejo mu gitondo.
Ubwo Al Hilal Omdurman yageraga i Kigali, yakiranwe Urugwiro n’Abanya-Sudani basanzwe baba mu Rwanda barimo na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla.
Iyi kipe yahise ijya gucumbika kuri Zaria Court mbere yo gushaka aho izajya iba mu buryo buhoraho. Iyi kipe izajya yakirira imikino yayo ya shampiyona n'iya CAF Champions League muri Stade Amahoro.
Al-Merrikh nayo yasabye gukina Rwanda Premier League yo yatangaje ko izava muri Libya tariki ya 4 Ugushyingo 2025. Aya makipe yasabye ibi nyuma y’uko shampiyona y’iwabo idakinwa kubera ikibazo cy’umutekano mucye.














Al Hilal Omdurman yageze mu Rwanda


Abanya-Sudani baba mu Rwanda bakinanye urugwiro Al Hilal Omdurman


Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla yagiye kwakira Al Hilal Omdurman
AMASHUSHO UBWO AL HILAL OMDURMAN YAGERAGA MU RWANDA
