Umutoza mukuru, Dr. Cheikh Sarr, yahamagaye abakinnyi 18 bagomba guhatana kugira ngo hazatoranywemo abazaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rikomeye rihuza ibihugu by’ibihangange ku mugabane wa Afurika.
Abo bakinnyi batangiye imyitozo ya mbere y’umwiherero harimo abakinnyi barimo Mushikiwabo Sandrine, Tetero Odile, Irakoze Ange Nelly, Umunezero Lamla, Mwizerwa Faustine, Micomyiza Rosine Cisse na Butera Hope bakinira REG WBBC, kimwe na Uwizeye Assouma, Umugwaneza Charlotte na Kantore Sandra ba APR WBBC.
Hari kandi Karinganire Gahozo Kellia wa Azomco WBBC, Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC, Ishimwe Rebecca wa The Hoops ndetse na Vanessa Prissy Camara.
Abakinnyi babiri bataragera mu mwiherero ni Ineza Sifa ukinira Grand Canyon Antelopes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Murekatete Bella ukinira Toulouse Métropole Basket yo mu Bufaransa, bombi bitezweho gutanga umusanzu ukomeye muri iri rushanwa.
U Rwanda ruherereye mu itsinda A hamwe na Nigeria, ifite igikombe giheruka, na Mozambique. Iri tsinda ritezweho guhatana bikomeye kuko ririmo amakipe yamenyereye guhatana ku rwego rwo hejuru.
Mu gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali mu 2023, Ikipe y’Igihugu y’Abagore yitwaye neza isoreza ku mwanya wa kane, ari na wo mwanya mwiza igihugu cyigeze kugeraho kuva cyatangira kwitabira iri rushanwa.
Iyi myiteguro iratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kongera gutanga isura nziza kuri Afurika no ku Isi, by’umwihariko kubera ko umutoza n’abakinnyi bose bafite intego imwe: kurenga amateka yigeze kugerwaho.