Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, nibwo ikipe y'igihugu y'umukino wa Basketball yatangiye umwiherero w'iminsi 10 mu buryo bwo kwitegura imikino ya Afrobasket Qualifiers mu gace ka gatanu.
Uyu mwiherero uru kubera kuri hoteri ya Sainte Famille, aho bakorera imyitozo ku kibuga cya Stecol. Iyi mikino ya Afrobasket Qualifiers izabera muri Uganda, kuva tariki 14 kugera tariki 19 uku kwezi.
Ikipe zizitwara neza muri iyi mikino zizabona tike yo kwitabira igikombe cya Afurika mu bagore kizabera mu Rwanda, kuva tariki 26 Nyakanga kugera tariki 6 Kanama uyu mwaka. U Rwanda rusanzwe rufite itike yo kwitabira iyi mikino nk'igihugu kizakira, muri Uganda ruzasangayo ibihugu birimo Uganda, Misiri, Kenya, Sudan y'Epfo, Tanzania, Ethiopia na Somalia.

Ikipe y'igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 12 Gashyantare
Abakinnyi bitabiriye umwiherero
Faustine
Mwizerwa, Odile Tetero, Laurance Imanizabayo, Ramla Munenzero, Rosine
Micomyiza, Martine Umuhoza, Chantal Ramu Kiyobe, Assouma Uwizeyimana, Jane
Dusabe, Jordan Umuhoza, Sandrine Rutagengwa, Nelly Akariza na Charlotte
Umugwaneza.