Umutoza wa Australia Graham Arnold, yatangaje ko imyiteguro y’umukino wo ku wa kabiri itoroshye bitewe n’intambara ya Israel na Gaza.
Umukino wari uteganijwe kubera muri East Bank muri Palestine ariko abayobozi bahindura ikibuga, bemeza ko uzabera mu gihugu cya Koweti.
Abantu barenga 1200 bahitanywe n’ibitero byagabwe na Hamas muri Israel, abagera kuri 240 bajyanwa bunyago.
Kuva ubwo, Israel yahise igaba ibitero simusiga muri Gaza. Inzego z’ubuzima za Gaza kugeza ubu zivuga ko abantu barenga ibihumbi 11 biciwe muri Gaza, bicwa n'ingabo za Israel.
Ku wa Kane nibwo ikipe y'igihugu ya Palestine yakinnye umukino wayo wa mbere, kuva amakimbirane yayo na Israel yavuka. Ni umukino yanganyije na Libani ubusa ku busa.
Kapiteni wa Australia Arnold, yavuze ko intambara ya Israel na Hamas iteye ubwoba, ariko ashimangira ko ikipe ye igomba kwibanda ku mupira w'amaguru, ikirengagiza ibya Politike cyane.
Ati: "Hamwe n'ibibera mu burasirazuba bwo hagati kuri ubu byarampangayikishije cyane ariko ubu shize umutima wange ku imyiteguro ya Australia".
Icyo dufite cyo kugenzura ni imikorere yacu no gukina na Palesitine no gusohokera neza igihugu cya Australia.
Biragaragara ko twifatanije cyane na buri wese n'ibiri gukorwa, ariko na none, ni umukino w'umupira w'amaguru kandi uzana Ibyishyimo byinshi kuri bose."
Australiya iri ku mwanya wa 27 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, n'uwa Kane muri Asia. Australia kandi iri ku mwanya wa mbere mu matsinda y’amajonjora y'igikombe cy' Isi. Uyu mwanya yawugezeho nyuma yo gutsinda Bangladesh ibitego 7-0 ku wa kane.
Ikipe y'igihugu ya Palestine yo iri ku mwanya wa 96 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, naho mu itsinda irimo hamwe na Australia ni iya gatatu.
Myugariro wa Leicester City, Harry Souttar, wafunguye amazamu ku mukino wa Australia na Bangladesh, yavuze ko iyi kipe igomba gukora kinyamwuga ubwo bazaba bari gukina na Palestine muri Koweti.
Yavuze kandi ko izashyira ku ruhande amarangamutima y'ibiri kubera muri Gaza. Souttar ati: "Biragaragara ko tuzi ubwoko bw'ibibera muri Palestine by'umwihariko muri Gaza, biteye ubwoba".
Ntabwo ngiye guhagarara hano ngo ntange ibitekerezo bya politiki, ariko icyo navuga ni uko nk'abakinnyi tuzibanda ku mukino.
Turabizi ko Palesitine igiye kubyitwaramo neza, kandi turabizi ko tuzakina byinshi birenze umupira w'amaguru."
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Australia, ryatangaje ko rizafasha imbabare zo muri Palestine by'umwihariko muri Gaza
Umujyi wa Gaza ukomeje guhindurwa amatongo n'intambara ya Israel na Hamas