Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.
Ibitego bitatu byose bya RG byatsinzwe na Shema Mike.
Minisitiri Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko kubana nabo uyu munsi byatumye iri rushanwa risozanwa ibyishimo cyane ko uyu munsi hizihizwa imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati: ”Kubana namwe kuri uyu munsi byatumye iri rushanwa risozanwa ibyishimo cyane cyane ko uyu munsi twizihiza Ukwibohora kwacu ku nshuro ya 32.
Mu izina rya Minisiteri y’Ingabo no mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda nangira ngo nkomeze mbashimira."
Yashimiye amakipe yitabiriye: ”Ndashimira byimazeyo amakipe yose yitabiriye iri rushanwa by'umwihariko amakipe yegukanye intsinzi ku batarashoboye gutsinda, rero ntibacike intege bagende bitoze cyane bakosore ibitaragenze neza hanyuma muzagaruke mufite ingufu mu marushanwa ari imbere.”
Minisitiri w’Ingabo yavuze ko iri rushanwa rirenze kuba ari ugukina umupira gusa ahubwo ko ryibutsa kandi risigasira umuco wo guharanira intsinzi waranze ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati: ”Iri rushanwa rirenze kuba ari ugukina umupira gusa, ni irushanwa ryibutsa kandi risigasira umuco wo guharanira intsinzi waranze ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, uranga kandi uzakomeza kuranga ingabo z’u Rwanda aho ziri hose”.
Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball,.
Muri Volleyball ikipe y’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa n’Ikipe y’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineering Command), iya gatatu iba Republican Guard.
Muri Basketball hitwaye neza BMTC Nasho ya mbere, 6 Air Group yo mu ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF) iba iya kabiri, naho RMA Gako iba iya gatatu.
Mu mupira w’amaguru mu bagore Military Health Service yegukanye irushanwa, ikurikirwa na Military Police, naho RMA Gako iba iya gatatu.




Kapiteni wa RG ,Captain Ian Kagame afite igikombe begukanye 
Ivan Cyomoro ari mu bitabiriye uyu mukino

Ange Kagame yitabiriye uyu mukino
