Ikinamico?: Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wasubitswe utarangiye kubera imvururu z'abinubiye imisifurire

Imikino - 17/05/2025 3:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikinamico?: Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wasubitswe utarangiye kubera imvururu z'abinubiye imisifurire

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC wasubitswe utarangiye kubera imvururu zatewe n'abafana ba Rayon Sports binubiye imisifurire, bakavuga ko abasifuzi babogamiye cyane kuri Bugesera FC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino wari ukomeye dore ko amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka gutsinda.

Rayon Sports yari ibizi neza ko gukora ikosa rimwe biyikura ku gikombe, naho Bugesera imanuka mu kibuga itarizera neza niba izakomeza gukina mu cyiciro cya mbere cyane ko intambara yo kwishakamo ikipe izaherekeza Vision FC mu cyiciro cya kabiri itoroshye.

Ni umukino kandi Rayon Sports yamanutse mu kibuga idafite abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba Aziz Bassane Koulagna kubera amakarita atatu y’umuhondo amaze kubona ndetse na Rukundo Abdulahaman wabonye ikarita itukura mu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC.

Ni umukino watangiye Rayon Sports yataka Bugesera ku buryo budasanzwe. Ku munota wa kabiri Adama Bagayogo yarekuye ishoti rikomeye ariko Gakwa ya Leonald aratabara umupira arawurenza. Ku munota wa kane Biramahire Abeddy yatsinze igitego ku ruhande rwa Rayon Sports ariko abasifuzi baracyanga bavuga ko yabanje gusunikana.

Ku munota wa 13 Bugesera FC yazamukanye umupira mwiza nyuma y’akazi gakomeye ka Omar Abba maze akinana neza na Ssentongo Farouk Ruhinda. Umunyezamu wa Rayona Sports na ba myugariro bagaragaje guhuzagurika maze Ssentongo aba atsinze igitego cya mbere cya Bugesera FC.

Ku munota wa 26 Bugingo Hakim yari yongeye gukora amakosa maze Abba Omar na Ssentongo Farouk bafata umupira ariko Murire Kevin aza nk’iyagatera aratabara.

Ku munota wa 31 Ndayishimiye Richald yazamukanye umupira akorerwa ikosa rya coup franc ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye, ibintu byatumye abakunzi ba Rayon Sports bari bari muri Stade ya Bugesera batangira gutekereza ko umusifuzi yaganirijwe.

Ku munota wa 35 Adama Bagayogo yaryamye hasi agaragaza ko akeneye kwitabwaho ariko umusifuzi aramwirengagiza. Ku munota wa 37 ubwo Adama Bagayogo yari aryamye hasi Bala Yakuru wa Bugesera FC nawe yaryamye hasi aba ariwe umusifuzi atanga uburenganzira ku baganga ngo yitabweho, Adama wa Rayon Sports arirengagizwa burundu.

Gukina batizeye ko ibyo baza gukora byemerwa byatumye abakinnyi ba Rayon Sports batangira kugira umujinya maze ku munota wa 41 Bugingo Hakim akinira nabi Isingizwe Rodrigue maze yerekwa ikarita y’umuhondo.

Rayon Sports yagumye kugerageza uburyo butandukanye bwa Ishimwe Fiston ndetse na Adama Bagayogo ariko umunyezamu Habineza Fils aratabara. Igice cya mbere cyarinze kirangira Bugesera iri imbere ya Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyagarutse Rayon Sports ishaka kwishyura. Ku munota wa 48 ubwo Biramahire Abeddy wa Rayons Sports yari amaze gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, umusifuzi yanze gutanga Penaliti. Ako kanya Gakwaya Leonald yahise azamukana umupira nawe akorerwa ikosa maze umusifuzi atanga penaliti.

Bugesera FC ikimara guhabwa penaliti, abakinnyi bashatse kuva mu kibuga ndetse basaba umunyezamu Ndikuriyo Patience kudasubira mu izamu habaho 'gukomakoma', abafana ba Rayon Sports nabo bakaririmba bati 'muve mu kibuga, muve mu kibuga, muve mu kibuga'.

Penaliti yatsinzwe neza na Abba Omar. Abba akimara gutsinda penaliti, abafana batangiye kohereza amabuye mu kibuga umukino uba uhagaze kuko ntabwo biyumvishaga ibikomeje kuba ku ikipe yabo. Umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wahise usubikwa utarangiye. Abafana na Rayon Sports bagaragaje ko byatewe n'imisifurire mibi.

Umwe mu bakurikiranira hafi ruhago akaba n'umufana wa Rayon Sports utashatse ko dutangaza amazina ye, yabwiye inyaRwanda ko igikomeje kwitwa 'Ikinamico' mu mupira w'amaguru mu Rwanda, cyongeye kwigaragaza ubwo abasifuzi bibaga Rayon Sports mu buryo bugaragara ku mukino yakinaga na Bugesera FC ugasubikwa utarangiye.

Rayon Sports yari iherutse gutabaza isaba ubushishozi mu kugena abasifuza b'uyu mukino wasubitswe:

Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irisaba kwitwararika no kwitonda mu kugena abasifuzi bazasifura umukino wayo na Bugesera FC wo kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda mu karere ka Bugesera.

Yaranditse iti: "Uwo mukino ubarizwa mu cyiciro cya nyuma cya shampiyona (split final), aho hasigaye imikino itatu gusa, igomba kugena ikipe izegukana igikombe cya shampiyona y'umwaka wa 2024-2025 hanamenyekana izizamanuka. Buri mukino muri iki cyiciro urakomeye, kandi ushobora kugira uruhare runini mw isozwa rya shampiona. ‎‎Ni muri urwo rwego dusaba ko mu kugena abasifuzi bazayobora iyo mikino, hajyamo ubushishozi buhagije".

‎‎Iyi kipe yakomeje ivuga ko yifuza hashyirwaho abasifuzi mpuzamahanga (FIFA referees) bafite uburambe n'ubushobozi buhagije mu kuyobora imikino ikomeye, kandi bubahwa n'impande zombi. Yifashishije urugero rwa Visio FC yagejeje kuri FERWAFA akarengane ku mikino ibiri bityo igasaba ko abasifuzi bari bayisifuriye batongera kuyisifurira.

‎Rayo Sports yasabye ko FERWAFA ikwiye kureba uburyo andi mashyirahamwe yitwara aho ku mikino ikomeye ashyiraho abasifuzi binararibonye bitewe n'uburemere bw'umukino.‎ ‎

Iti: "Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku mahame y'imicungire myiza y'amarushanwa no kurinda icyubahiro cya shampiyona yacu, turasaba ko FERWAFA ireba ku buryo andi mashyirahamwe nka CAF, ndetse n'amashyirahamwe yo ku yindi migabane yitwara mu mikino ikomeye, aho bashyiraho abasifuzi b'inararibonye bitewe n'uburemere bw'umukino. Ibi bituma abakinnyi, abafana, n'amakipe bagira icyizere ku bipimo by'ubutabera n'imicungire y'imikino".


 Umukino wa Rayon Sports wasubitswe utarangiye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...