Iki gikorwa kiri mu bikurikirwa cyane mu kwezi kw’imyiyerekano y’imideli, kikaba ari na cyo gisoza uruhererekane rw’ibikorwa by’imideli bimara ukwezi.
Paris Fashion Week izwiho gukurura ibyamamare bitandukanye ku Isi, by’umwihariko mu bitabira imyiyerekano y’imideli bicara mu myanya y’imbere, izwi nka front row.
Muri iyi gahunda, amazu akomeye y’imideli arimo Dior, Chanel, Louis Vuitton, Valentino na Hermès ateganya kumurika imirimbo n’imyambaro mishya ku banyamideli bazaseruka ku rubyiniro.
Kimwe mu byitabwaho cyane muri Paris Fashion Week 2026 ni ibyamamare byitabira iyi myiyerekano, aho Zoë Kravitz ari mu bagaragaye mu bikorwa by’imideli byabereye muri Paris, birimo ibya Saint Laurent.
Paris Fashion Week ikomeje kuba ahantu h’ingenzi ku byamamare, abanyamideli, abashushanya imyambaro n’abakora mu ruganda rw’imideli, aho buri wese aba ashaka kugaragaza umwambaro udasanzwe mu myanya y’imbere y’imyerekano.
Amafoto y’ibyamamare bikomeye byitabiriye Paris Fashion Week 2026







































Dore uburanga bw’ibyamamare byitabiriye Paris Fashion Week 2026
