Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa- Madamu Jeannette Kagame mu kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 ya IBUKA

Imyidagaduro - 08/04/2026 7:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa- Madamu Jeannette Kagame mu kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 ya IBUKA

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ndasubirwaho ku Banyarwanda bose, kuko “umuryango utibuka uzima.” Kandi ko ‘Ntibizongere kubaho - Never Again’ bidakwiye kuba imvugo gusa ahubwo “dukwiye kubifata nk’ ‘isezerano rihoraho.”

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, mu gikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 ishize hashinzwe IBUKA, umuryango wavutse ugamije gufasha abarokotse Jenoside no gusigasira amateka yayo.

Mu ijambo rye ryari ryuzuyemo ubutumwa bukomeye bwibutsa amateka, ihumure n’inshingano, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku rugendo rukomeye u Rwanda rwanyuzemo, aho yibukije ko amagambo “Baho ntugipfuye” yabaye nk’urumuri rw’icyizere kuri benshi, mu gihe cy’umwijima Jenoside yari yasize.

Yagize ati “‘IBUKA’ riba ijambo riduha inshingano! Inshingano zikomeye zo Kwibuka, kuko umuryango utibuka urazima.

Yashimangiye ko guhuza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rw’imyaka 30 ya IBUKA bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari ikimenyetso cy’imbaraga, ukwiyubaka no gukomeza kubaho kw’abarokotse.

Ati “Uyu mwaka turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda! Kubihuza no kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze, bifite ishingiro kandi rikomeye! Abacu bakomeze baruhukire mu mahoro!”

Madamu Jeannette Kagame yanahaye icyubahiro abakomeje kubaho n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye, avuga ko kwemera kubaho kwabo ari ubutwari bukomeye.

Ati “Munyemerere rero nongere mbwire Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nti ‘Impore’! Mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo batazima! Mwarakoze kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, abato bavukiramo, bagakuriramo, bagakomeza u Rwanda rwunze Ubumwe.”

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye ku gihugu, ariko anashimangira ko kubaho kwa IBUKA ari igisubizo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Kubaho k'umuryango IBUKA gushingiye ku mateka ashaririye y'igihugu cyacu ndetse byaje nk’igisubizo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Ntibyari byoroshye kuva muri Jenoside ngo abantu bakomeze ubuzima uko bisanzwe, bagire icyizere cyo kubaho, gutera imbere no kureba ejo hazaza!”

Mu butumwa bwe, yashimiye by’umwihariko abashinze IBUKA n’abayiherekeje mu rugendo rw’imyaka 30, avuga ko bagize ubutwari bwo gutangirira ku busa mu gihe cyari cyuzuyemo agahinda n’umwijima, bagahitamo kubaka aho gusenyuka.

Yanagarutse ku gisekuru cyanyuze mu bihe bikomeye, cyatakaje byinshi ariko kigafata icyemezo cyo kubaho no kubaka ejo hazaza.

Ati “Iyi myaka mirongo itatu (30) y’umuryango IBUKA igaragaza ubuzima bw’ikiragano ‘generation’. Ni igisekuru cyanyuze mu bihe bikomeye, cyatakaje imiryango, cyigeze kwamburwa ubumuntu, gitakaza ubuzima ndetse ni igisekuru cyakuriye mu gahinda gakomeye.”

Yungamo ati “Ariko kandi, ni igisekuru cyafashe icyemezo gikomeye cyo kubaho, n'ubwo Jenoside yadushegeshe ariko umutima w'u Rwanda n'abarwo ntacyawushyikira iyo turi kumwe, dushyize hamwe.”

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urugendo rwa IBUKA rutari rworoshye, ariko ko abarokotse bagaragaje imbaraga zidasanzwe zo kwihangana no gukomeza ubuzima.

Aha ni ho yagarutse ku ntego nyamukuru y’ubutumwa bwe, agira ati “Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta n’uwagishidikanyaho. Mwarakoze!”

Yanagarutse ku gaciro ko kubabarira, agaragaza ko atari intege nke ahubwo ari imbaraga zikomeye z’umutima, zifasha umuntu kwigobotora urwango n’inzika.

Ku rundi ruhande, yibukije Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko badakwiye kwirara, kuko hari abakomeje kugoreka amateka no guhakana Jenoside.

Ati “Kwibwira ko ubwo dufite amahoro n’umutekano wuzuye bihagije, ntitugire icyo dukora ngo tubirinde, kwaba ari ukwibeshya cyane. Turacyabona abagerageza guhakana no kugoreka amateka. Nk’uko Smith yabivuze,”Lies travel half the road before truth puts boots on the ground”.

“Rubyiruko, Bana bacu, Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu. Ni urwanyu!”

Yashimangiye ko intego ya “Ntibizongere kubaho – Never Again” ikwiye kuba isezerano rihoraho, aho kuba amagambo gusa.

Mu gusoza, yasabye Abanyarwanda gukomeza gufata inshingano zo gukunda no kubaka igihugu, no gusigasira ibyo cyagezeho, ashimangira ko abishwe bahozwa no kubona aho igihugu kigeze uyu munsi. Ati “Twibuke twiyubaka.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko n’ubwo amateka u Rwanda rwanyuzemo akomeye, imbaraga z’ubumwe, ukwihangana n’ubudaheranwa ari byo bikomeje gutuma igihugu gikomeza gutera imbere no guha icyizere ab’iki gihe n’abazaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...