Ikigo cy’igororamuco cyashimiye umuryango Purpose Rwanda uruhare ugira mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubireka no kubashakira ikibateza imbere

Amakuru ku Rwanda - 28/05/2021 9:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikigo cy’igororamuco cyashimiye umuryango Purpose Rwanda uruhare ugira mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubireka no kubashakira ikibateza imbere

Mufulukye Fred Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco [NRS] yashimiye umuryango Purpose Rwanda ku uruhare ugira mu gufasha ababatswe n’ibiyobyabwenge kubireka no kubashakira imishinga ibateza imbere.

Umunyango Purpose Rwanda udaharanira inyungu, ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw’intego ruzira ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, uyu muryango wagaragaje gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge wifashishije ababinyuzemo bakazahazwa nabyo, bakabifungirwa, bikabahombya ariko bakaza kubireka burundu. Uyu muryango wamuritse abahagarariye abandi bagera kuri 14 bagiye gufatanya nawo gukora ubukangurambaga no kurwanya ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye muri bagenzi babo.

Agaba Bruno Umuyobizi Mukuru w'umuryango Purpose Rwanda udaharanira inyungu

Uyu muhango wabereye muri Lemigo Hotel witabirwa na Mufulukye Fred Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco wari umushyitsi mukuru. Kubera icyorezo cya COVID-19 aba ni bo baje bahagarariye amatsinda 25 buri tsinda rikaba rigizwe n’abantu 10 umunyango Purpose Rwanda umaze guhuza bakiyemeza gufatanya nabo kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y'uko bari barabaye imbata zabyo bakiyemeza kubireka burundu.


Mufulukye wari umushyitsi mukuru ubwo yaganiraga n'itangazamakuru

Umuyobozi wa Purpose Rwanda, Agaba Bruno yavuze ko mu kubaka u Rwanda rw’intego hari byinshi byitambitse bituma urubyiruko rutagera ku iterambere rirambye ku isonga ahashyira ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu uyu muryango wiyemeje kubirwanya mu rubyiruko. Yagaragaje umurongo bahisemo kwifashisha mu kugera ku ntego yabo, ati "Twahisemo ubundi buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Twasanze ari uguhitamo abantu babinyuzemo bashegeshwe na byo, bakazahazwa nabyo, bakabifungirwa bakarekurwa bikabahombya bakazuka! Ni abangaba mubona ".

Yakomeje avuga ko aya matsinda 25 bafite umunsi ku munsi bagenzura uru rubyiruko ruyibumbiyemo rwaretse ibiyobyabwenge ndeste bakabashakira n’imishinga ibateza imbere irimo ama soloon yogosha n’ibindi kugira ngo babere bagenzi babo urugero ndetse banigishe abo babisizemo.

Agaba Bruno kandi yavuze ko hakenewe umusanzu wa buri wese kugira ngo intego yo kurwanya ibiyobyabwenge igerweho ndetse n'ababiretse bafashwe kubona uko biteza imbere. Muri 2020 bafite abamaze kugera ku kigero cyo kureka ibiyobyabwenge ku buryo batangiye gufasha mu buryo bw’imishinga ibateza imbere ni 120.

Umuliza Antoine waje uhagarariye amatsinda muri uru rubyiruko rwahindutse, mu izina rya bagenzi be yashimiye Purpose Rwanda aho yabakuye avuga ko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge biyemeje gukorana n’uyu muryango bagatanga umusanzu wabo bakarokora bagenzi babo.


Umulisa Antoine wubatse, wize akarangiza niwe uhagarariye amatsinda y'abaretse ibiyobyabwenge

Yagize ati "Niba twebwe tubikoresha, ntabwo aba bayobozi bacu, police cyangwa MINALOC bazi aho abo babikoresha bari. Ni nayo mpamvu dushimira bikomeye Purpose Rwanda yo yaje kutwegera ba twebwe tubikoresha ngo tugende tubageza no ku bandi". Yakomeje avuga ko bo bamaze guhinduka asaba Mufurukye Fred umuyobozi w’ikigo cy’igihugu ngororamuco kubafasha bakabasha kwegera n’abandi basaritswe nabyo bakabigisha.

Rumwe mu rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge rwitabiriye uyu muhango

Mufulukye Fred umuyobozi w’ikigo cy’igihugu ngororamuco yashimye umuryango Purpose Rwanda n’uru rubyiruko rwiyemeje gufatanya nawo avuga ko bakeneye gushyigikirwa. Yagize ati "Nk’uru rubyiruko mwabonye hano batubwiraga ko bahoze bari mu biyobyabwenge kandi uyu munsi biyemeje kujya kubihashya tukagira u Rwanda rutarangwamo ibiyobyabwenge. Abo ngabo rero bakenewe gushyigikirwa dukeneye kugira abantu benshi cyane biyemeza kugira u Rwanda rutagira ibiyobyabwenge".


Mufulukye yakomeje ati "Ndumva ari icyo navuga nshimira uru rubyiruko ruri ahangaha, nshimira Purpose Rwanda ko bo biyemeje kwegera hirya no hino abagaragaraho ibiyobyabwenge dore ko banakorana kenshi n’abantu baba bazi ko babinywa bakabegera bakabereka bagenzi babo bakabaganiriza bakabereka ububi bwabyo bakabivamo bakagororwa ". Yakomeje agaragaza ko hagikenewe imbaraga za buri wese [ubufatanye] kugira ngo intego yo kurwanya ibiyobyabwenge igerweho.


Harimo n'inkumi zari zarasaritswe n'ibiyobyabwenge nyuma zikiyemeza kubireka



Uyu mubyeyi uri mu kigero cy'imyaka 40 yavuze ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye agira inama abakibirimo




Umwe mu bakozi ba Purpose Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...