Nk’uko tubitangarizwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, Nyuma ya filime zasohotse ndetse zikaba zinakunzwe na benshi, yaba mu mujyi wa Kigali no mu ntara, ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko muri iyi minsi bugiye kwibanda cyane mu gukora filme z’abana.
Mu kiganiro na Richard Dan Iraguha umuyobozi mukuru wa Dubbing Rwanda Industries yagize ati “ Dore ibiruhuko byatangiye, abana biga muri primaire n’abo muri secondaire baje mu biruhuko binini. Nta yindi mpano rero yo guha aba banyeshuri, keretse kuberaka filime z’abana, zikinnye mu Kinyarwanda.”

Richard Dan Iraguha
Yakomeje avuga ko ubusanzwe abana batagira filime zo kureba mu buryo buhagije, yongeraho ko n’izihari usanga ziba ziri mu ndimi abana batumva, bityo bikaba nko kureba amashusho gusa.
Ati “Ubu rero abana bafite amahirwe menshi cyane yo kuryoherwa n’ibi biruhuko, kuko tumaze kwegeranya filime z’abana tugiye kubashyirira mu Kinyarwanda, bakazireba bazumva mu rurimi rwabo.”


Alvin ni imwe muri filme zishimisha abana
Dan Iraguha avuga ko kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27, ku isoko haza kuba hari ikindi gice cya Alvin and Chipmunks, nyuma y’igice cya mbere bari barashyize hanze cyaguraga amafaranga 1000 ari nacyo giciro kizakomeza kugenderwaho.
Uretse iyi filime, Dan Iraguha avuga ko mu minsi ya vuba cyane izindi filime nyinshi z’abana, nka KIRIKOU, Inkuru y’ubuzima bwa YEZU (Cartoon) Simba, n’izindi n’izindi nazo ziba zageze ku isoko dore ko imirimo yo kuzitunganya irimo igenda igana ku musozo.

Filime ya Kirikou isobanuye mu kinyarwanda nayo iri hafi kugera hanze
Usibye izi filime z’abana zigiye kuza ku isoko mu bwiganze, Dubbing Rwanda Industrie ivuga ko bazakomeza gukora na filime z’abantu bakuru zizaza ziyongera kuzo bamaze gukora nka ‘The Notebook’ n’izindi. Kugeza ubu Dubbing Rwanda Industries imaze gushyira mu Kinyarwanda Filime zigera kuri 4, ariko ngo izo abantu bakunze cyane kurusha izindi, ni iziri mu bwoko bwa Animation ziba zarakorerwe abana.

The Notebook iri mu kinyarwanda nayo yamaze kugera hanze
Nizeyimana Selemani
