Ikiganiro n’umuvugizi wa RIB: Byinshi ku kirego Mike Karangwa aregamo Murindahabi Irene n’ikurikiranwa ryacyo

Imyidagaduro - 23/07/2021 3:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikiganiro n’umuvugizi wa RIB: Byinshi ku kirego Mike Karangwa aregamo Murindahabi Irene n’ikurikiranwa ryacyo

Byinshi ku kirego Mike Karangwa aregamo umunyamakuru mugenzi we Murindahabi Irene (M.Irene) n’ikurikiranwa ryacyo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye INYARWANDA uko kugeza ubu bihagaze.

Uko ikibazo cya Mike Karangwa cyatangiye n’uburyo ubu cyageze muri RIB

Kuva tariki ya 7 Nyakanga 2021, uruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda rwigaruriwe n’inkuru y’itandukana ry’igihe gito rya Murindahabi Iréné ubwo yasohoraga itangazo avuga ko yatandukanye n’itsinda ry’abahanzikazi bahimbaza Imana rya Vestine na Dorcas batangiye gukorana mu mwaka wa 2020.

Mike Karangwa yamaze gutanga ikirego muri RIB, cyatangiye gukurikiranwa

Iryo tangazo rikimara gusohoka hatangiye kwibazwa impamvu y’itandukana rya M.Irene n’aba bahanzi  cyane ko ariwe wazamuye ndetse akanatuma aba bahanzikazi b’impano itangaje bamenyekana muri rubanda.

Ibi byatumye umunsi ukurikiyeho ku I tariki 8 Nyakanga 2021, M. Iréné akora ikiganiro yifashishije shene ya YouTube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE asobanura byinshi binakubiyemo itandukana rye n’aba bahanzikazi, uburyo yabafashe ndetse n’uburyo hagiyeho iherezo ku mikoranire ye nabo.

Muri icyo kiganiro kandi yanavuze  ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma. Yashyize mu majwi Nzizera Aimable umwe mu bategura ibitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live ndetse anakomoza kuri Mike Karangwa ubwo yabisobanuraga nyuma y’ikiganiro mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B.Thierry

Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry hari aho yageze agaruka ku kibazo cya Mike Karangwa na M.Irene ndetse anakomoza ku kirego nyirizina aho kigeze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze kandi ko buri munyarwanda wese yemerewe gutanga ikirego mu buryo yabangamiwemo, ko ari uburenganzira bwe.

Yagize ati: “Uburyo wowe ubimbwira urabimbwira gutyo iyo uza gushingira nko ku rugero rumwe rugize nk’icyaha ariko wenda dushingiye nk’ibyo Mike Karangwa watanze ikirego yaragitanze kuko yumvaga ibyamukorewe, ibyamuvuzweho ari ibihuha kandi bikaba byaramugizeho ingaruka.

Ibyo rero nk’umunyarwanda gutanga ikirego ku buryo yabangamiwemo ni uburenganzira bw’umunyarwanda uwo ariwe wese, gutanga ikirego akarenganurwa igihe cyose yumva ko yabangamiwe uwabikoze akaba yanyuranyije n’amategeko.’’

Aho ikirego kigeze Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko ikirego cyacyiriwe ndetse ko kikimara kwakirwa cyahise gitangira gukurikiranwa. Yagize ati: “Aho kigeze tukimara kwakira ikirego ikurikiranwa ryacyo ryahise ritangira rero twareka ubugenzacyaha bugakora akazi kabwo tugategereza ibizava mu iperereza ".


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...