Ikiganiro n'umusore uri kugororerwa Iwawa byavuzwe ko yahoze ateretana na Miss Jolly Mutesi–VIDEO

Imyidagaduro - 13/03/2019 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Ikiganiro n'umusore uri kugororerwa Iwawa byavuzwe ko yahoze ateretana na Miss Jolly Mutesi–VIDEO

Bugingo Patrick umusore ukiri muto uri kugororerwa Iwawa ni umwe mu bo Jolly Mutesi yasanze Iwawa akamwibuka. Mu ijambo rye Mutesi Jolly yatangaje ko yababajwe no gusanga uyu musore Iwawa cyane ko ari umwe mu bahanga biganye wanamusobanuriraga isomo ry’imibare aho biganaga muri SFB.

Nyuma yo kumenya ko hari abo biganye bakekaga urukundo hagati y'aba bombi umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye uyu musore bagirana ikiganiro, abajijwe niba yari inshuti cyane ya Miss Jolly Mutesi yatangaje ko kenshi bakundaga kuba bari kumwe bagendana cyane. Uyu musore yavuze ko babivugaga kubera ko babonaga kenshi bari kumwe ariko batateretanye.

Bugingo yagize ati " Mu banyeshuri ntabwo byabura, babaga bavuga ko nagafashe ntereta Miss." Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko we atigeze ashaka gutereta Jolly Mutesi ahubwo we yumvaga yamufata nka mushiki we wazamufasha mu buzima bwari imbere." Abajijwe ku cyifuzo cy'uko Miss Jolly ashaka umugano Iwawa yatangaje ko ari ibintu bishoboka cyane ko nawe yazatanga kandidatire ye mu gihe yaba yamaze kwikosora.

Jolly Mutesi

Uyu musore ni we byigeze kuvugwa ko akundana na Miss Jolly Mutesi

Bugingo Patrick yagize ati " Buriya umuntu ashobora kugakosora, namaze kugakosora nabyo ntaribi ikibazo ni ikinyabupfura." Uyu musore yatangaje ko igihe bavugaga ko atereta Jolly Mutesi nta kibazo byamuteraga kimwe n'uko ibi bintu bitigeze bibangamira Jolly Mutesi. Bugingo Patrick yatangaje ko inkuru ye na Miss Jolly Mutesi yari izwi na benshi cyane ko na Miss Jolly ngo bajyaga babimubwira nk'uko uyu musore yabitangaje.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBIYE TWAGIRANYE N’UYU MUSORE BYIGEZEKUVUGWA KO YATERESE MISS JOLLY MUTESI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...