Ni mu gihe habura iminsi mike ngo (CAF) ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika ritangize umwiherero wiga ku iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore inama iteganijwe kubera muri Maroc muri Werurwe 2018.
Uyu mugore unayobora Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Sierra Leone mu minsi ishize ntabwo yari ameranye neza na leta dore ko yashinjwaga ruswa akaza no gufungwa gusa ibi avuga ko ntacyo byamutwara ngo kuko ari “INDWANYI” nkuko nawe akunda kubyiyita. Aragira ati:
Ndi indwanyi ,ibibazo muri Sierra Leone ni byo bituma koko nerekana ko ndi indwanyi ya nyayo iyo nshaka ikintu kandi ndabyizera rero simbona ko ikibazo mu mupira wa Sierra Leone ari umuntu ku giti cye ahubwo n’icyibazo rusange kuko umupira wo ni umwe.
IshaTejan-Cole Johansen
Gusa n'ubwo uyu mugore ahura n’ibyo bibazo we avuga ko yizeye ko umupira uzatera imbere n'ubwo ahura n’ibibazo by'ingutu kandi anategerejweho kugira icyo afasha umupira w’amaguru mu bagore muri Afrika dore ko ubu mu mupira w’abagore muri Afrika hakiri ibihugu bitarumva ukuntu umukobwa yakina ndetse na federasiyo zitarabyumva. Imibare igaragaza ko usanga hari ibihugu bigera muri mirongo itatu na bitanu bitagira shampiyona z’abagore. Kuba hagiye kubaho uyumwiherero yizeye ko uzigirwamo byinshi. Yagize ati:
Buri nama ivuga kuzamura ibintu byinshi, bizaba ari ihuriro ahazatangwa ibitekerezo abantu bakaganira. Symposium iroroshye, hanyuma tukazashyira mu bikorwa ibyo bitekerezo kandi aha ni ho noneho akazi gatangiriye. Nk'uko nabigarutseho ni byo kuko ibihugu bifite shampiyona ni cumi na birindwi gusa ibyo nabyo tuzabiganiraho turebe ibyo bihugu 17 ibanga byakoresheje n'ubwo bitoroshye kuko bisaba ibintu byinshi yaba abagore cyangwa abagabo, imyubakire myiza, ibikoresho n’ubushozi ku mafaranga.
IshaTejan-Cole Johansen avuga ko kandi yizeye ko iyi nama izatanga umusaruro ku mupira w’abagore muri Afrika kuko ngo ni byo bifuza. Inama izabera muri Marroco /Marrakesh kuva tariki ya 5-7 Werurwe 2018.
Iyi nama yamaze gutumirwamo abagacishijeho nka Abedi Pele umunya Ghana, Titi Camara umunya Guinea n’abandi dore ko hanitezwe abahoze bawuconga b'abari n’abategarugori. U Rwanda ruzahagararirwa na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Degaule, Rwemalika Felicite ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa na Mukandanga Kelly wungirije Rwemalika.
INKURU YA UWIMANA CLARISSE