Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bishop Jean Marie Runiga yavuze ko ari umukozi w’Imana, yabaye umuvugizi w’itorero “Jesus Christ le seul Sauveur ” muri Congo, perezida w’inama nkuru y’amatorero y’ububyutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariyo twagereranya hano mu Rwanda nka Eglise Pentecotiste mu Rwanda. Kugeza ubu akaba ari mu Rwanda nk’impuzi mu nkambi iherereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’u Burasirazuba.
Bishop Jean Marie Runiga hano yigishaga ijambo ry'Imana mu nkambi
Abajijwe niba akiri umuyobozi w’itorero rye ndetse na ririya huriro yasubije agira ati, “Yego ndacyari umuyobozi, ariko mu gihe ntahari hari uri gukora mu kigwi cyanjye kuko ntawe uransimbura. Itorero riyobowe neza ku buryo ubwo nzatahuka nzasubira ku kazi kanjye kuko ibyo nkora bibiliya itabibuza.”
Bishop Runiga avuga ko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwe mu 1986, kugeza ubu ngo imyaka 26 irashize yakiriye agakiza. Ati, “Navutse ubwa kabiri, ubu ntacyo nkora nko gukorera Imana.”
Abajijwe uwaba yaramugize Bishop yasubije agira ati, “ Mbere na mbere itorero rihagaze neza, mfite itorero… rero kuba bishop nk’umuyobozi uyoboye ayo matorero yose bityo abandi bakozi b’Imana nibo banyimitse , baransengera ntabwo nishyizeho ubwanjye.”
Bishop Jean Marie Runiga
Abajijwe uburyo yabashaga kuvanga ubuzima bwa politiki n’ubuzima bw’iyobokamana yasubije agira ati, “Mbere na mbere nabanje kuba umukozi w’Imana. Ntabwo ndi umunyapolitiki waje guhinduka umushumba(Pasteur), ndi umukozi w’Imana Yesu yagiriye ubuntu nk’uko Imana yahamaggaye David akaba umwami kandi yari umushumba.”
Kuba yavanga ubuzima bwa politiki n’ubwa gikristo avuga ko atari uwa mbere byari bibayeho kuko na Daniel uvugwa muri bibiliya yabaye umuyobozi w’inkambi kandi ari umukozi w’Imana kandi ntibyamubuzaga guhanuro. Kuba Dawidi yari umwami ari ko akagira umwanya wo kwandika zaburi no kuziririmb, Mose akaba yaragize umwanya wo gukora politiki ariko yagiraga n’umwanya wo kuvugana n’Imana no kwakira amategeko y’Imana.
Ku bw’ibyo byose rero Bishop Runiga na we ahamya ko abasha kubona umwanya wo gukorera Imana abivanze na politiki. Ati, “Nanjye ngira umwanya wo gukorera Imana, ariko nkanagira umwanya wo gukorera abaturage banjye n’igihugu muri rusange.”
Bishop Jean Marie Runiga yigishaga ijambo ry'Imana mu giswahili bagasobanura mu kinyarwanda
N’ubwo bari mu nkambi nk’impunzi mu Rwanda, ngo ntibigeze bibagirwa Imana n’ibyiza ikomeza kubakorera akaba ari nayo mpamvu bagira umwanya wo guhurira hamwe bagasenga ndetse bakanataramira Imana dore ko ubwo twageraga muri iyi nkambi twasanze hari korali yabasuye yitwa Integuza yo muri ADEPR Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Bishop Jean Marie Runiga akiri muri Congo yari Perezida w'umutwe wa M23. Foto/Internet
Bishop Runiga arubatse , afite umugore n’abana bane ariko ngo kubw’umutekano w’umuryango we ntashobora kuvuga aho baherereye kugeza ubu .
Dushimirirmana Onesphore