Holy Room ni kimwe mu biganiro bya Gospel bimaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera uruhare rwacyo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no gufasha abaririmbyi, abaramyi, amakorali, abavugabutumwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero kumenyekanisha ibikorwa byabo no kugeza ubutumwa kure.
Ubwamamare bw’iki kiganiro bwagaragaye ubwo cyahabwaga igihembo cy’ikiganiro cya Gospel gikunzwe kurusha ibindi, igihembo cyashimangiye uburyo gikunzwe n’abakurikira ibitangazamakuru n’uruhare gifite mu kubaka no gukomeza kwizera kwa benshi.
Ibi kandi bishimangirwa n’umuyoboro wa YouTube wa Holy Room witwa Holy Room, umaze gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 142, umubare ugaragaza icyizere n’urukundo abakunzi b’iki kiganiro bakigirira n’uburyo ubutumwa gitanga bukomeje kugera ku bantu benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Christian Abayisenga, uyobora ikiganiro Holy Room akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Holy Room Media, yavuze ko bishimiye kongera gusubukura iki kiganiro nyuma y’igihe gito cyari gihagaze.
Yagize ati: “Turashima Imana yongeye kwemera ko Holy Room isubukurwa. Twishimiye kongera kujya tubana n’abantu b’Imana binyuze kuri Isibo TV. Ni amahirwe adasanzwe yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha benshi kwegera Imana.”
Christian Abayisenga yatangaje ko abakunzi ba Holy Room bazajya bakurikirana iki kiganiro kuri Isibo TV mu bihe bitandukanye birimo:
• Kuwa Mbere saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17:30);
• Kuwa Gatanu saa Tatu z’umugoroba (21:00);
• Kuwa Gatandatu saa Tatu z’umugoroba (21:00);
• Ku Cyumweru saa Moya z’umugoroba (19:00)
Yanahamagariye abakunzi b’iki kiganiro kutazajya bacikwa nacyo kuko ari umwanya mwiza wo kongera kwegera Imana no gusabana nayo binyuze mu nyigisho n’ubuhamya bitandukanye.
Ati: “Turararikira abantu bose gukomeza gukurikira Holy Room. Ni umwanya mwiza wo kongera gusabana n’Imana, kumva ubuhamya butera imbaraga no kwakira inyigisho zifasha umuntu gukura mu buryo bw’umwuka".
Holy Room ni ikiganiro gitumirwamo abaramyi, amakorali, amatsinda y’abaramyi (Worship Teams), abavugabutumwa, abashumba b’amatorero, abanditsi b’ibitabo bya gikristo ndetse n’abandi bafite ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.
Harimo kandi n’imikino n’ibiganiro bitandukanye biruhura ariko bifite intego yo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana mu buryo bworoshye kandi bushimishije.
Iki kiganiro kandi gifite ubufatanye n’ibigo bitandukanye bya gikristo, cyane cyane iby’urubyiruko, amakaminuza, insengero, amakorali n’abaramyi ku giti cyabo, ibintu bituma gikomeza kuba urubuga rukomeye ruhuza ibikorwa bya gikristo n’ababikurikirana.
Kugaruka kwa Holy Room kuri Isibo TV bifatwa nk’inkuru nziza ku bakunzi b’ibiganiro bya Gospel, aho benshi bemeza ko iki kiganiro gikomeje kuba kimwe mu bifasha abantu gusobanukirwa neza ubutumwa bwiza no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.

Christian Abayisenga, uyobora ikiganiro Holy Room akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Holy Room Media




Ikiganiro Holy Room kimaze gutumirwamo abahanzi n'abakozi b'Imana batandukanye
