Kuba umuntu yagera ku kigero cyo gukorerwa ikibumbano biba ari ibintu bikomeye, by’umwihariko atari we ukikoreshereje bigatecyerezwa n’abandi; bikaba agahebuzo ku munyafurika nk’uko Sherrie Silver yabitangaje, agaragaza amarangamutima kubera icyo yakorewe.
Sherrie
na none kandi yagize ati:"Kuri ubu ndi ikibumbano! Warakoze Adidas London kuba
waratumye ibi biba kumwirabura, umunyafurika w’umukobwa wakoze cyane."
Akomeza
agira ati:"Nyuma y’ibyumweru bibiri, ikibumbano cyanjye kizimurirwa mu kindi
gice kuburyo buri umwe ambona."
Yongeraho
ati:"Warakoze Yesu kubw’ubuntu bwawe no kunzamura, mu gihe abandi bageragezaga
kunshyira hasi kubera uruhu rwanjye n’izindi mpamvu zitazwi."
Kuwa
18 Gashyantare 2022, nibwo yatangiye gukwirakwiza amashusho n’amafoto agaragaza
ibyishimo n’umunezero atewe no kuba hashyizwe ikibumbano cye muri London.
Kikaba
cyaramukorewe kubera ubuhanga yagaragaje mu mwuga wo kubyina mu ruhando
mpuzamahanga.
Ubutumwa bwa Sherrie Silver bugaragaza ko anyuzwe naho ageze
Iki gishushanyo nyuma yo kuvanwa London kizerecyezwa mu bindi bice by'Ubwongereza
Numwe mu banyarwandakazi banditse izina ku rwego rw'isi