Mu Bufaransa, Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yateganyaga kuyobora inama yihutirwa yo kureba uko igihugu cyahangana n’iki kibazo, nyuma y’uko ikigo cy’iteganyagihe cy'abafaransa cyatangaje ko ubushyuhe bushobora gukomeza kugeza mu cyumweru gitaha.
Abahanga mu iteganyagihe bajavuga ko Kandi mu bice byinshi by’igihugu, harimo n’agace ka Paris, ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 39 kugeza kuri 40°C, ndetse hari ahashobora kugera kuri 41°C. Biteganyijwe ko umunsi w’ubushyuhe bukabije ushobora kuba ku wa Mbere, aho bushobora kwegera cyangwa kurenga amateka yigeze kubaho.
Mu Budage na ho ibintu si shyashya, kuko igihugu cyashyizeho impuruza z’ubushyuhe hafi ya hose, aho ubushyuhe bwageze hafi kuri 38°C. Ikigo cy’ikirere cy’u Budage cyaburiye abaturage ko ubushyuhe buvanze bwinshi bushobora guteza imvura nyinshi n’inkuba zikomeye.
Mu Butaliyani, ubushyuhe buri hagati ya 36 na 37°C bwahinduye ubuzima bwa buri munsi ndetse n’imigendekere y’ubukerarugendo. I Roma, ba mukerarugendo basuye ahantu nyaburanga nka Colosseum bahuye n’izuba rikomeye ubwo bateraga imirongo yo gusura, bamwe bahitamo gushaka ahantu hakonje munsi y’ubutaka hafi y’ibice by’amateka.
Mu mujyi wa Bologna, umwe mu ikunze kugira ubushyuhe bwinshi mu Butaliyani, abaturage bagaragaye bashaka ubukonje mu mazi no mu gicucu cy’inyubako zayo zizwiho kugira inzira ndende zo kugendamo.
Muri Pologne, abatuye mu murwa mukuru Warsaw na bo bagiye ahantu hakikije uruzi rwa Vistula kugira ngo babone aho baruhukira kure y’ubushyuhe bukabije.
Abahanga mu byerekeye imihindagurikire y’ikirere bo bavuga ko ubushyuhe nk’ubu bugenda bw'iyongera mu Burayi kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bigatuma ibihe by’ubushyuhe bukabije biba byinshi kandi bikarushaho gukara.
Mu rwego rwo kurengera abaturage, ubuyobozi bwa Paris bukaba bwafashe ingamba zirimo gutegeka ko pariki zimwe ziguma zifunguye amasaha 24 kugira ngo abantu babone aho bahungira izuba.
