Gukurwaho kw’ayo
mafaranga, byaje mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Trump, byatumye
amavuriro 12 yakoraga ku bufasha bw’Amerika afungwa mu ntangiriro
z’uyu mwaka, bituma ibihumbi by’abantu babura uburyo buhamye bwo kubona imiti
ibafasha.
Nk’uko The
Associated Press ibitangaza, abantu barenga 63,000 bari basanzwe bavurirwa
muri ayo mavuriro 12 yafunzwe, naho abandi barenga 220,000 bakaba barahuye
n’ikibazo cyo kudahabwa imiti yabo ya buri munsi.
Abahanga bagaragaza ko
iki kibazo gishobora gutera ubwandu bushya bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi hamwe
n’urupfu rw’abantu benshi rwashoboraga kwirindwa, niba hatabayeho ingamba
zihuse.
Leta y’Afurika y’Epfo
yavuze ko itazemera ko gukurwaho kw’amadolari agera kuri miliyoni 427 mu
bufasha bw’Amerika bihungabanya gahunda yayo yo kurwanya SIDA, gahunda ikiri
iya mbere ku isi.
Ariko ingaruka zimaze
kugaragara cyane cyane ku byiciro by’abaturage bibasirwa, biganjemo abakora imibonano mpuzabitsina nk'ubucuruzi n’abantu bihinduza ibitsina.
Ubuhamya
bw’abafashwe nabi
Umwe mu bakora umwuga wo kwicuruza ufite SIDA, akaba na nyina w’abana batatu, yavuze ko amaze amezi
hafi amezi ane atabona imiti nyuma yo kwirukanwa mu bitaro. Yagize ati:
"Ikintu cyonyine natekerezaga ni
abana banjye, kandi natekerezaga ko nshobora gupfa, nibaza nti nzabibwira nte
abana banjye ko ndwaye kubera akazi nahisemo?"
Abafite ubwandu bwa SIDA muri Afurika y’Epfo bavuze ko
bahura n’imbogamizi zikomeye mu kubona imiti, benshi bavuga bayifata mu ibanga kubera
ubwoba bw’ivangura cyangwa gukurwaho ubutabera.
Umwe muri bo yagize ati: "Mu
bitaro, bavuze ko baha PrEP gusa abantu bari mu rukundo n’umuntu ufite SIDA ariko bafite ubushake bwo kubyara."
Undi mugore ufite SIDA
yavuze ko yaje kugana isoko ritemewe aho ibiciro byazamutse kabiri kandi
umutekano w’imiti utizewe.
Ikibazo
kirushaho gukura
Mbere y’uko inkunga zikurwaho, abantu barenga miliyoni 2 muri miliyoni 8 z’abatuye Afurika y’Epfo
bafite SIDA ntibari bari ku miti, bitewe n’impamvu zirimo kubura aho bajya
kuvurirwa, kutizera imiti, n’abantu batabashije gusuzumwa.
Abaharanira uburenganzira bwo kwivuza batangiye gutekereza ko ubu mubare
urushaho kwiyongera.
Yvette Raphael, umwe mu
bashinze Advocacy for Prevention of HIV and AIDS, yavuze ko iterambere
ry’imyaka myinshi rishobora gusubira inyuma, agira ati:
"Turatinya ko tuzabona abantu
bapfa."
Ingaruka
z’icyemezo cya politiki
Ubutegetsi bwa Trump
bwavuze ko icyemezo cyo gukuraho $427 miliyoni y'inkunga cyari ngombwa kubera
ko Amerika yari ifite imyenda ingana na tiriyali 37$. Russell Vought, umuyobozi
w’Ishami ry’Imicungire y’Imari muri Amerika, yavuze ko
"Turimo imyenda ingana na tiriyari 37$. Rero igihe kimwe, Afurika igomba kwishyura igice kinini cy’ubufasha
mu buvuzi."
Nubwo Washington yaje
gutanga uburenganzira buke bwo kongera gutanga serivisi zimwe na zimwe zifasha
abarwayi ba SIDA ku isi, gukurwaho kw'inkunga za mbere kwatumye Afurika y’Epfo ihangayika
mu gushaka uko yakongera kubona ubufasha. Leta yavuze ko izakomeza gushyigikira
gahunda yo kurwanya SIDA, ariko ibitaro rusange byinshi
birimo kugaragaza ibimenyetso by’ubukene bukabije.
Ingaruka
ku karere
Uburyo Afurika y’Epfo
ihanganye n’iki kibazo bugaragaza uburemere bw’ikibazo muri Afurika y’iburasirazuba
n’iburengerazuba, aho ibihugu byinshi byakira cyane ubufasha bw’amahanga mu
buvuzi. Hamwe n’abantu barenga miliyoni 8 bafite SIDA muri Afurika y’Epfo,
bihariye hafi ku gice kimwe cya gatanu cy’abarwayi bose ku isi, ibyago birenze
imbibi z’igihugu.
Gukurwaho kw’inkunga
y’Amerika kugaragaza ubusumbane hagati y’ubufasha bw’amahanga n’ubushobozi
bw’igihugu muri gahunda yo kurwanya SIDA/AIDS muri Afurika. Abahanga mu buvuzi
bagaragaza ko, niba nta ngamba zihuse zifashwe, Afurika y’Epfo ishobora gusubira
inyuma mu rugamba rw’imyaka myinshi yagiye iyobora.