Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)nyuma y’umukino wayihuje n’u Rwanda, ikipe ya Congo Brazzaville yareze u Rwanda, baza guhamagaza FERWAFA ndetse na Daddy Birori bisobanura i Cairo ku kicaro cya CAF, gusa kuri ubu amakuru amaze gutangazwa aravuga ko ikipe y’u Rwanda yasezerewe muri aya marushanwa.
CAF ivuga ko igendeye ku ngingo ya 41 igenga imikino nyafurika, mu ngingo ya 82 ndetse na 83.1 igenga imyitwarire n'ikinyabupfura, ifashe ibyemezo bikurikira:
1. Guhagarika ako kanya umukinnyi Birori Daddy gukina umupira, haba mu ikipe ye ndetse no mu ikipe y’igihugu, kugeza hafashwe ibindi byemezo.
2. U Rwanda rutsinzwe umukino waruhuje na Congo Brazzaville kandi ruhise rusezererwa ako kanya.
3. Congo Brazzaville ni yo izakomeza mu mikino yo mu matsinda yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa kizabera muri Maroc mu mwaka w'2015, aho izajya mu itsinda rya mbere ryarimo u Rwanda.
4. Ibindi byemezo biziyongera ku bizafatirwa Daddy Birori n’ibyakwiyongeraho byose, bizatangazwa mu nama y’inteko rusange izaterana tariki ya 17 Nzeli uyu mwaka wa 2014.
Daddy Birori utumye u Rwanda rusezererwa
CAF irasaba ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa ako kanya,bitabujije ko uwashaka kujurira, na we yabikora abinyujije mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF.
Twabibutsa ko nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na n'ikipe ya Congo Brazzaville,aho u Rwanda rwayisezereraga,iyi kipe yahise ijyana ikirego mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ivuga ko umukinnyi Daddy Birori afite ubwenegihugu bubiri bw'u Rwanda ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Congo Brazzaville yavugaga ko uyu mukinnyi mu ikipe asanzwe akinamo ya AS Vita Club afite ibyangombwa by'uko ari umwenegihugu waho ndetse akanagira ubundi bwenegihugu bw'u Rwanda.
Muri AS Vita Club,uyu mukinnyi akinira ku izina rya Tady Agiti Etekiama mu gihe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi akina yitwa Daddy Birori.
Robert N Musafiri