Ikibafasha, inama atanga n’umushinga bafite: Musoni Portais wa Mukura VS twaganiriye

Imikino - 05/06/2025 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikibafasha, inama atanga n’umushinga bafite: Musoni Portais wa Mukura VS twaganiriye

Musoni Portais usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports yavuze ikibafasha mu kugira abakinnyi beza,atanga inam ku makipe yo mu Rwanda ndetse anagaruka ku mushinga w’imyaka 3 bafite.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda. Yavuze ko muri Mukura VS bari ikipe umushinga uva 2022 ukageza muri uyu mwaka wa 2025 aho bagombaga gutwara igikombe cy’Amahoro nubwo byarangiye batagitwaye.

Yagize ati: ”Mukura n'ikipe yari ifite umushinga wo kuva 2022 kugeza 2025 ubwo nayinjiragamo. Twihaye intego yo kubaka abakinnyi  beza b'Abanyarwanda ndetse tukabavanga n’abakinnyi beza b’abanyamahanga ku buryo twagombaga gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2025 nubwo  dusoje tutabigezeho.”

Yavuze ko nta banga ridasanzwe bakoresha mu kugira ngo bitware neza ahubwo ko ari ukugura abakinnyi bajyanye n’ubushobozi bwabo ndetse bakoreye urugendo bakabibonera.

Yagize ati: ”Nta banga ridasanzwe icya mbere ni ukurambagiza neza, kugumana abakinnyi beza dufite mu mushinga wacu ndetse no gukora ingendo nyinshi zo gukurikira abakinnyi.Tugura abakinnyi bajyanye n’ubushobozi bwacu kandi tugerageza gushaka abakinnyi bakururwa n’amikoro yacu bitewe naho bakinaga”.

Musoni Portais yakomeje avuga ko bishimiye kuba Afhamia Lotfi yarerekeje mu ikipe ya Rayon Sports ndetse anakomoza ku kuba biri kuvugwa hari abakinnyi benshi ashaka kujyana nayo.

Yagize ati: ”Umutoza twabanye mu mushinga w'imyaka itatu twubakanye byinshi byiza, twishimiye ko yabonye amahirwe yo kujya muri Rayon Sports.Biravugwa kandi birashoboka  kuko azi ubushobozi  bw’abakinnyi bari muri  Mukura Victory Sports, gusa abakinnyi  bacu bagifite amasezerano hari ibiyakubiyemo.

Mukura VS ni ikipe ifungurira imiryango ushaka kugura abakinnyi beza kugira ngo bahe umwanya bagenzi babo banagire icyo basigira ikipe cyane ko ari hamwe muho dushaka gukomeza gukura amakiriro”.

Yavuze ko yatangiye gutungwa n’umupira w’amaguru afite imyaka 20 bityo ko abona ko mu mupira wo mu Rwanda hagenda habamo impinduka nyinshi kandi nziza.

Yagize ati: ”Natangiye gutungwa n'umupira nk’akazi mfite imyaka 20 ubwo nafungurana kompanyi ishinzwe kurebera inyungu z’abakinnyi. Rero kugeza uyu munsi umupira niwo mwuga wanjye, Umupira  wo mu Rwanda ubona ko hagenda habamo impinduka nyinshi kandi nziza, ndetse amakipe menshi yatangiye gutekereza gukoresha abakiri bato bafite amaraso  n’ubumenyi bwo kuwuteza imbere. Umupira wo mu Rwanda uragoye ariko iyo wateguye umushinga wawe neza biroroshye kubona umusaruro”.

Munosi Portais yabwiye InyaRwanda ko ubu barimo barategura umushinga uva 2025 kuzageza 2028 ndetse ko bateganya kuzawusobanurira itangazamakuru mu minsi iri imbere mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira.

Yavuze ko Mukura VS ari ikipe nziza yamwizeye kandi ari muto ndetse ashimangira ko buri kipe yose yaba ifite umushinga mwiza yakorana nayo. Ati: ”Mukura VS ni ikipe nziza, yanyizeye mfite imyaka micye, ndibuka nagiye kuyikorera  ari  ubwa kabiri ngeze i Huye. Ni ikipe ifite inyota yo kubaka ibintu byinshi kandi birambye. Iteka umupira ni umushinga w'igihe kirekire kugira ngo wubake  ibintu bitanga umusaruro kuko ari 1+1 ngo bibyare kabiri.

Iteka nifuza gukorana n’ikipe ifite umushinga mwiza, amikoro yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga, ikipe yanyizereramo mu  bushobozi bwanjye ndetse ikampa umwanya  uhagije wo kubak intambwe ku ntambwe. Ikipe rero yujuje ibyo byose  igihe ntaba ndi muri Mukura VS nayerekezamo”.

Yavuze hari abakinnyi bajya muri Rayon Sports na APR FC ntibatange umusaruro kandi Atari babi ahubwo ari ukubera igitutu bityo ko mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana. Yagize ati: ”Amakipe yose agira umushingwa wayo ndetse n’uko awushyira mu bikorwa.APR FC na Rayon Sports ni ikipe zikomeye kandi zifite amikoro mu byo zikora,kuba umukinnyi yazijyamo ntatange umusaruro ntibigendera kuba ari mubi.

Hari aya makipe agura abakinnyi ari beza ariko kubera igitutu  cyy'umusaruro ahorana ugasanga ataje ngo agendere ku muvuduko  ikipe iriho. Mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana kuko umukinnyi uyu mwaka yaba mwiza ejo bikanga cyangwa se agatangira nabi agasoza ageze ku rwego umushakaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports yavuze ko abari mu mupira w’u Rwanda bakwiye kugerageza bagakoresha amahirwe bahabwa n’igihugu.

Yagize ati: ”Abari mu mupira w’u Rwanda dukwiye kugerageza tugakoresha amahirwe duhabwa n'Igihugu cyacu tukawugira Umupira  ubyara inyungu, cyane ko amakipe  yose ataharanira igikombe, buri kipe ikagira umwimerere wayo mu mushinga mugari  ndetse  tugaha amahirwe urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushake bwo kubakaikipe zifite imishinga y’igihe kirekire”.

‎Muri 2022 ni bwo Musoni Portais yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Mukura VS aho yari asimbuye Gasana Jérôme.

Musoni Portais yavuze ko kuri muri Mukura VS bagiye kwinjira mu mushinga uzabageza muri 2028


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...