Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na
InyaRwanda. Yavuze ko muri Mukura VS bari ikipe umushinga uva 2022 ukageza muri
uyu mwaka wa 2025 aho bagombaga gutwara igikombe cy’Amahoro nubwo byarangiye
batagitwaye.
Yagize ati: ”Mukura n'ikipe yari ifite umushinga wo
kuva 2022 kugeza 2025 ubwo nayinjiragamo. Twihaye intego yo kubaka
abakinnyi beza b'Abanyarwanda ndetse
tukabavanga n’abakinnyi beza b’abanyamahanga ku buryo twagombaga gutwara igikombe
cy’Amahoro cya 2025 nubwo dusoje
tutabigezeho.”
Yavuze ko nta banga ridasanzwe bakoresha mu kugira
ngo bitware neza ahubwo ko ari ukugura abakinnyi bajyanye n’ubushobozi bwabo
ndetse bakoreye urugendo bakabibonera.
Yagize ati: ”Nta banga ridasanzwe icya mbere ni
ukurambagiza neza, kugumana abakinnyi beza dufite mu mushinga wacu ndetse no
gukora ingendo nyinshi zo gukurikira abakinnyi.Tugura abakinnyi bajyanye n’ubushobozi
bwacu kandi tugerageza gushaka abakinnyi bakururwa n’amikoro yacu bitewe naho
bakinaga”.
Musoni Portais yakomeje avuga ko bishimiye kuba
Afhamia Lotfi yarerekeje mu ikipe ya Rayon Sports ndetse anakomoza ku kuba biri
kuvugwa hari abakinnyi benshi ashaka kujyana nayo.
Yagize ati: ”Umutoza twabanye mu mushinga w'imyaka
itatu twubakanye byinshi byiza, twishimiye ko yabonye amahirwe yo kujya muri
Rayon Sports.Biravugwa kandi birashoboka
kuko azi ubushobozi bw’abakinnyi
bari muri Mukura Victory Sports, gusa
abakinnyi bacu bagifite amasezerano hari
ibiyakubiyemo.
Mukura VS ni ikipe ifungurira imiryango ushaka
kugura abakinnyi beza kugira ngo bahe umwanya bagenzi babo banagire icyo
basigira ikipe cyane ko ari hamwe muho dushaka gukomeza gukura amakiriro”.
Yavuze ko yatangiye gutungwa n’umupira w’amaguru
afite imyaka 20 bityo ko abona ko mu mupira wo mu Rwanda hagenda habamo impinduka
nyinshi kandi nziza.
Yagize ati: ”Natangiye gutungwa n'umupira nk’akazi
mfite imyaka 20 ubwo nafungurana kompanyi ishinzwe kurebera inyungu z’abakinnyi.
Rero kugeza uyu munsi umupira niwo mwuga wanjye, Umupira wo mu Rwanda ubona ko hagenda habamo
impinduka nyinshi kandi nziza, ndetse
amakipe menshi yatangiye gutekereza gukoresha abakiri bato bafite amaraso n’ubumenyi bwo kuwuteza imbere. Umupira wo mu
Rwanda uragoye ariko iyo wateguye umushinga wawe neza biroroshye kubona umusaruro”.
Munosi Portais yabwiye InyaRwanda ko ubu barimo
barategura umushinga uva 2025 kuzageza 2028 ndetse ko bateganya
kuzawusobanurira itangazamakuru mu minsi iri imbere mbere y’uko umwaka utaha w’imikino
utangira.
Yavuze ko Mukura VS ari ikipe nziza yamwizeye kandi
ari muto ndetse ashimangira ko buri kipe yose yaba ifite umushinga mwiza
yakorana nayo.
Iteka nifuza gukorana n’ikipe ifite umushinga mwiza,
amikoro yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga, ikipe yanyizereramo mu bushobozi bwanjye ndetse ikampa umwanya uhagije wo kubak intambwe ku ntambwe. Ikipe
rero yujuje ibyo byose igihe ntaba ndi
muri Mukura VS nayerekezamo”.
Hari aya makipe agura abakinnyi ari beza
ariko kubera igitutu cyy'umusaruro ahorana
ugasanga ataje ngo agendere ku muvuduko
ikipe iriho. Mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana kuko umukinnyi uyu
mwaka yaba mwiza ejo bikanga cyangwa se agatangira nabi agasoza ageze ku rwego
umushakaho”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe ubuzima bwa
buri munsi bw’ikipe ya Mukura Victory
Sports yavuze ko abari mu mupira w’u Rwanda bakwiye kugerageza bagakoresha
amahirwe bahabwa n’igihugu.
Yagize ati: ”Abari mu mupira w’u Rwanda dukwiye
kugerageza tugakoresha amahirwe duhabwa n'Igihugu cyacu tukawugira Umupira ubyara inyungu, cyane ko amakipe yose ataharanira igikombe, buri kipe ikagira
umwimerere wayo mu mushinga mugari
ndetse tugaha amahirwe urubyiruko
rufite ubumenyi n’ubushake bwo kubakaikipe zifite imishinga y’igihe kirekire”.
Muri 2022 ni bwo Musoni Portais yagizwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Mukura VS aho yari asimbuye Gasana Jérôme.
Musoni Portais yavuze ko kuri muri Mukura VS bagiye kwinjira mu mushinga uzabageza muri 2028