Iki ni cyo gihe nyacyo cyo kumara abakunzi bacu urukumbuzi rw’igihe kirekire - Bethlehem Choir

Iyobokamana - 21/08/2026 6:10 PM
Share:
Iki ni cyo gihe nyacyo cyo kumara abakunzi bacu urukumbuzi rw’igihe kirekire - Bethlehem Choir

Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yatangaje ko igiye kongera kwegera abakunzi bayo mu buryo bwihariye, nyuma y’igihe yari imaze itagaragara cyane mu bikorwa bishya bya muzika. Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko igihe kigeze ngo abakunzi bayo bari bamaze igihe bayikumbuye bongere kuyumva no kuyibona mu bikorwa bitandukanye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yavuze ko bazi neza ko abakunzi babo bamaze igihe babakumbuye, ariko ko ubu bafite gahunda nyinshi bagiye kubagezaho. Ati: “Ni byo koko abakunzi bacu baradukumbuye cyane. Iki ni cyo gihe nyacyo cyo kubamara urukumbuzi rw’igihe kirekire.”

Bethlehem Choir yabitangaje nyuma y'uko ishyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Yesu Gusa" yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026. Ni igihangano gifite ubutumwa bwibanda kuri Yesu Kristo. Ni indirimbo yihariye kuko yibutsa abantu ko "Yesu Kristo ari we Muhuza wacu n’Imana, ndetse akaba ari we Nzira nyayo itugeza kuri Data wa twese".

Aba baririmbyi bavuga ko atari indirimbo yo kumvwa gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kuyitega amatwi yitonze kugira ngo yumve neza ubutumwa buyirimo n’umurimo ukomeye Kristo yakoze. Bati: "Ni indirimbo nziza cyane umuntu wese akwiye kumva yitonze agasobanukirwa neza umurimo ukomeye Christo yakoze ".

Prince Mahoro yavuze ko Bethlehem Choir ifite imishinga myinshi iri imbere, aho umwe mu y’ingenzi ari ivugabutumwa rigendaAti: “Imishinga irahari cyane".

"Uwa mbere ni uwo kuvuga ubutumwa bwa Kristo bugenda. Dufite ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye, cyane ko Bethlehem Choir imwe muri za mission ikomeye ifite ari ivugabutumwa rigenda.”

Yavuze ko iyi korali itifuza kugarukira ku bitaramo gusa, ahubwo ko ishaka gukomeza kugera ku bantu ahantu hatandukanye, ibagezaho ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Usibye indirimbo nshya, Bethlehem Choir iri no gutegura ibindi bihangano biri gukorerwa muri studio. Bavuze ko bafite gahunda yo gusohora indirimbo nshya, ariko bakazanakora ku ndirimbo za kera zakunzwe cyane n’abakunzi babo, bakazisubiramo mu buryo bugezweho.

Prince Mahoro yagize ati: “Uwa kabiri ni ugusohora indirimbo zitandukanye ziri muri studio ndetse no gusubiramo za ndirimbo za kera abantu bakunze cyane, zigakorwa mu buryo bugezweho.”

Ibi bigaragaza ko Bethlehem Choir ishaka gukomeza kubakira ku murage wayo w’imyaka myinshi, ariko ikawuhuza n’igihe n’imiterere y’umuziki wa none.

Bethlehem Evangelical Week igiye kongera kuba igikorwa gikomeye

Undi mushinga ukomeye iri korali itegereje ni Bethlehem Evangelical Week, igikorwa ngarukamwaka kimaze kuba kimwe mu birango by’iyi korali.

Prince Mahoro yavuze ko iki gikorwa giteganyijwe kuba mu mpera z’umwaka, mu kwezi k’Ukuboza, kandi ko Bethlehem Choir igikomeje kugitegura mu buryo bwihariye.

Bethlehem Evangelical Week ni kimwe mu bikorwa iyi korali ikoresha mu kugeza ubutumwa ku bantu binyuze mu kuramya, kwigisha, gusenga ndetse n’ibikorwa by'urukundo bitandukanye bigamije gufasha umuryango.

Bethlehem ni Korali buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo - Prince Mahoro

Prince Mahoro umaze amezi umunani ari Perezida wa Bethlehem Choir, yahishuye ko icyifuzo cye gihatse ibindi ari ukubona iyi korali ikomeza kuba igikoresho cyo kwamamaza Kristo no kugaragaza ubwiza bwe.

Ati: “Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu. Nk’uko Kristo ari umucyo ukwira mu isi yose, ubwiza bwa Kristo nibuba muri Bethlehem, ibyo Kristo yahumekeye muri Bethlehem bizakwira mu batuye isi bose.”

Kuri we, kuba Bethlehem Choir ifite amateka maremare ni inshingano yo gukomeza gutanga umusaruro mu murimo w’Imana no kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwiza.

Mu gihe abakunzi bayo bari bamaze igihe bayikumbuye, Bethlehem Choir yatangaje ko iki ari cyo gihe cyo kongera guhura, kumva indirimbo nshya, gusubiramo izakunzwe kera no gukomeza urugendo rw’ivugabutumwa.

Bethlehem Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Yesu Gusa” ifata nk'intangiriro y'urugendo rushya itangiye

REBA INDIRIMBO NSHYA "YESU GUSA" YA BETHLEHEM CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...