Iki gihembo ni icy'umuntu wese wambaye hafi by'umwihariko Fabiola-Kayumba Vianey (Manzi)

Cinema - 20/03/2014 3:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Iki gihembo ni icy'umuntu wese wambaye hafi by'umwihariko Fabiola-Kayumba Vianey (Manzi)

Nyuma yo gutwara igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Rwanda Movie Awards 2014, Kayumba Vianey wamenyekanye nka Manzi muri filime Amarira y’urukundo arahamya ko atashoboraga kugitwara iyo atagira abantu bose bamuba hafi by’umwihariko Fabiola yemeza ko ariwe wamwinjije muri sinema.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twatangiye tumubaza uburyo yakiriye guhabwa kiriya gihembo maze adusubiza ati, “kiriya gihembo cyarantunguye, bituma kinshimisha cyane. Ubundi sinari nizeye gutwara kiriya gihembo, kuko wenda aho nari niteze ni ugutwara igihembo cya People’s Choice Award n’ubwo mu manota nari inyuma. Kubona iriya Award byari ibintu binguye hejuru, n’ubwo nakoze ariko naratunguwe icyo nababwira.”

Manzi

Kayumba Vianey (Manzi) niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka muri Rwanda Movie Awards 2014

Gutwara kiriya gihembo, Manzi yemeza ko abigejejweho n’abantu bose bamuba hafi barimo abafana be, umuryango ndetse n’umujyanama we ariko by’umwihariko akaba ashimira cyane Fabiola n’ubusanzwe bakinana muri filime Amarira y’urukundo kuko ariwe wamuzanye muri sinema bituma agera ku rwego ariho kuri ubu.

Aha yagize ati, “iki gihembo ni icy’umuntu wese wambaye hafi kuva ku mufana wanjye, manager wanjye, ariko by’umwihariko Fabiola kuko niwe wanyinjije muri sinema. Fabiola niwe waje kunshaka ku kazi aho nakoreraga ambwira ko abona nashobora gukina filime. sinari nakanabigerageza, ariko icyo gihe twarajyanye, bari mo gushaka umukinnyi wakina ari Manzi muri filime Amarira y’urukundo, bankoresha Casting, ndabishobora ntangira gutyo. Ni n’ubwo ninjiye muri sinema. Kuba naratwaye kiriya gihembo, kuba nzwi nka Manzi niwe mbikesha ndamushimira cyane.”

Manzi yakomeje agira ati, “ikintu cyanantunguye ni uburyo Fabiola nanjye twaherewe ibihembo igihe kimwe kandi biri ku rwego rumwe, ibi bikaba byaranshimishije cyane mu buryo burenze kuba umuntu wanzanye muri sinema twarabashije guhererwa hamwe ibihembo.”

Fabiola

Fabiola yari yakoze agashya ko kwihindura nk'abagabo niwe wegukanye icy'umukinnyikazi witwaye neza

Twabibutsa ko kayumba Vianney uzwi nka Manzi ariwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2014 naho Mukasekuru Fabiola wamenyekanye nka Fabiola bakaba bakinana muri filime Amarira y’urukundo kuri ubu igeze ku gice cya 8 yegukana igihembo cy’umukinnyikazi witwaye neza.

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...