Ikaze mu mwaka mushya wa 2026 uzagira amasegonda 31,536,000

Amakuru ku Rwanda - 31/12/2025 10:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikaze mu mwaka mushya wa 2026 uzagira amasegonda 31,536,000

Umwaka mushya wa 2026 uratangiye, uzanye amahirwe mashya agizwe n’iminsi 365, igabanyijemo amezi 12 n’ibyumweru 52 hiyongereyeho umunsi umwe. Ni umwaka usanzwe (utari uw’imyaka y’igisimbuka), bityo ukaba uzarangira ufite iminsi 365 nk’uko bisanzwe bigenda.


Uyu mwaka utangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, bikaba bivuze ko iminsi n’ibihe byawo bizagena uko ibikorwa byinshi by’abaturage n’inzego zitandukanye bizagenda bitegurwa, haba mu kazi, mu mashuri no mu buzima busanzwe.

Umwaka wa 2026 uzaba ugizwe n’amezi 12, ugabanyijemo ibyumweru 52 n’umunsi umwe, bigize iminsi 365 yose, aho buri munsi ugizwe n’amasaha 24, bigatuma umwaka wose ugira amasaha 8,760, aya masaha akavamo iminota 525,600, naho iyo minota yose ikaba izaba igizwe amasegonda 31,536,000.

Amezi agize umwaka wa 2026 ni 12, buri kwezi kukagira umwihariko wako n’iminsi yako:

Mutarama – iminsi 31

Gashyantare – iminsi 28

Werurwe – iminsi 31

Mata – iminsi 30

Gicurasi – iminsi 31

Kamena – iminsi 30

Nyakanga – iminsi 31

Kanama – iminsi 31

Nzeri – iminsi 30

Ukwakira – iminsi 31

Ugushyingo – iminsi 30

Ukuboza – iminsi 31

Iyo minsi yose ihurira hamwe igakora iminsi 365 igize umwaka wose wa 2026, utanga amahirwe ahagije yo gutegura, gushyira mu bikorwa no gusarura ibyiza by’intego buri wese azaba yihaye.

Ku rwego rw’igihe, ibyumweru 52 bigize umwaka bitanga umwanya uhagije wo kugabanya inshingano n’intego mu byiciro byoroshye kugerwaho, mu gihe umunsi w’inyongera wibutsa ko buri saha n’umunota bifite agaciro mu rugendo rw’umwaka.

Ikaze rero mu mwaka wa 2026 umwaka ugizwe n’iminsi ibarwa, ariko wuzuye amahirwe atabarika atangwa ahanini n'ikoranabuhanga rikomeje gutumbagira umunsi ku wundi. Ni umwaka wo gutegura neza igihe, kugishyira mu murongo no kugikoresha mu kubaka ejo hazaza heza.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...