Ikawa unywa mu gitondo ishobora kuba ari yo igutera umunaniro kurushaho

Ubuzima - 23/06/2026 4:31 AM
Share:
Ikawa unywa mu gitondo ishobora kuba ari yo igutera umunaniro kurushaho

Nubwo abantu benshi banywa ikawa kugira ngo bibafashe gukanguka no kongera imbaraga, abahanga mu by’imirire bavuga ko ishobora gutuma umuntu arushaho kunanirwa nyuma y’igihe gito. Basobanura ko caffeine iba nk’umuti utwikira ikibazo aho kugikemura, cyane cyane ku bantu badasinzira bihagije cyangwa bafite izindi ngeso mbi z’ubuzima.

Ikawa ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane muri Amerika no hirya no hino ku Isi. Abantu benshi bayinywa mu gitondo kugira ngo bibafashe gukanguka no gutangira umunsi bafite imbaraga.

Icyakora, impuguke mu by’imirire zivuga ko caffeine iboneka mu ikawa ituma umuntu yumva afite imbaraga by’igihe gito gusa, ariko nyuma ishobora kumusigira umunaniro urenze uwo yari afite mbere.

Alexander LeRitz, inzobere mu by’imirire yo muri Canada, yavuze ko caffeine ishobora guhisha ikibazo nyamukuru gitera umunaniro aho kugikemura. Ati: “Caffeine igabanya umunaniro by’igihe gito, ariko akenshi iba nk’igipfuko gitwikira ikibazo aho kugikuraho burundu.”

Lisa Moskovitz, undi muhanga mu by’imirire akaba n’umwanditsi w’igitabo kivuga ku mirire myiza, yasobanuye ko kunywa ikawa bishobora kugereranywa n’urugendo rw’umuntu uri mu modoka yihuta ikazamuka ikamanuka.

Yagize ati: “Caffeine iguha imbaraga kandi ikagutera kumva ufite ingufu nyinshi. Ariko iyo ingaruka zayo zirangiye, ushobora kumva unaniwe kurusha mbere.”

Moskovitz yavuze ko aho guhita umuntu areka kunywa ikawa, akwiye kubanza kwisuzuma akamenya impamvu ahora ayikeneye. Yagize ati: “Ese urasinzira bihagije? Ese urarya neza? Niba ibyo bidatunganye, kunywa caffeine bishobora kurushaho gukaza ikibazo.”

Yongeyeho ko umwuma, guhangayika cyane no kudakora imyitozo ngororamubiri na byo bishobora gutera umunaniro ukabije.

Abahanga bavuga ko caffeine ikwiye kunyobwa mu rugero. Basobanura ko kurenza miligarama 400 za caffeine ku munsi bishobora gutera ibibazo birimo kubura ibitotsi, umunaniro wo mu mutwe ndetse no kwiyongera kw’icyifuzo cyo gukomeza kunywa ikawa.

Iyo umuntu anywa ikawa nyinshi cyane cyane nimugoroba, bishobora kumubuza gusinzira neza nijoro, maze bukeye akongera kuyishingikirizaho kugira ngo abone imbaraga.

Nubwo bimeze bityo, ikawa ifite akamaro ku buzima

Nubwo hari izi ngaruka, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ikawa ishobora kugira inyungu nyinshi ku buzima iyo inyowe mu rugero.

Abahanga bo muri Johns Hopkins Medicine bavuga ko ikawa irimo intungamubiri zirinda umubiri kwangirika no kurwanya uburibwe bw’imbere mu mubiri.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko abayinywa bafite ibyago bike byo kwicwa n’indwara z’umutima, diyabete, indwara z’impyiko ndetse na stroke.

Hari kandi ibimenyetso byerekana ko ishobora gufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara, indwara ya Parkinson ndetse n’iya Alzheimer.

Abahanga bemeza ko ikawa atari mbi iyo inyowe mu rugero, ariko ko idakwiye gukoreshwa nk’umuti wo guhangana n’umunaniro ukomoka ku kudasinzira, imirire mibi cyangwa ubuzima budatunganye.

Basaba abantu kwita mbere na mbere ku bitotsi bihagije, imirire myiza no gukora imyitozo ngororamubiri, aho kwishingikiriza gusa ku ikawa kugira ngo babone imbaraga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...