Iyi karita y’umwimerere imwe rukumbi, izwi nka “Jimothy” rookie card, yagurishijwe kuri eBay ku Cyumweru nijoro, nyuma yo guhatanirwa n’abantu benshi. Cyamunara yatangiriye ku $0.99, ariko igiciro cyiyongera cyane mu minsi mike, kugeza ubwo igurishijwe kuri $21,100 nyuma yo gutangwaho amasoko 100.
Abby, usanzwe ari umufana wa Seattle Mariners, yari yabonye iyi karita ku buntu ubwo iyi kipe yakoraga promotion idasanzwe ku itariki ya 5 Kanama kuri T-Mobile Park.
Ikarita yari imwe rukumbi ku isi
Seattle Mariners yari yatangaje mbere ko “Jimothy yatwaye T-Mobile Park”, mu rwego rwo kwizihiza raccoon wari umaze kuba icyamamare muri Seattle.
Ku bantu 20,000 ba mbere binjiye muri sitade kuri uwo munsi, buri umwe yagombaga guhabwa ikarita ya Jimothy. Ariko muri izo karita harimo izari nke cyane kandi zifite agaciro gakomeye, zizwi nka “chase cards”.
Muri zo harimo ikarita ya zahabu yari imwe rukumbi, ari na yo Abby yaje gutahana.
Ikipe ya Seattle Mariners yabwiye Fox News Digital ko muri izo karita 20,000, ikarita ya zahabu ya Jimothy yari imwe gusa.
T-Mobile Park yanditse ku mbuga nkoranyambaga ishimira Abby igira iti: “Talk about a one-of-a-kind pull,” ishyiraho n’amafoto ye afashe iyo karita y’agaciro.
Yari yayihawe ku buntu, ayigurisha $21,100
Abby amaze kubona iyo karita idasanzwe, yayishyize muri cyamunara kuri eBay. Cyamunara yatangiye ku mafaranga atageze kuri dollar imwe ($0.99), ariko abakusanya amakarita y’abakinnyi n’ibindi bintu bidasanzwe batangira kuyihatanira.
Mu gihe gito, igiciro cyazamutse kigera ku bihumbi byinshi by’amadolari, mbere y’uko cyagera kuri $21,100.
Amakuru yatangajwe n’amapaji amwe y’abafana ba Jimothy n’abafana ba Seattle Mariners avuga ko amafaranga yavuyemo ashobora gushyirwa mu mufuka w’amafaranga yo kwishyurira Abby amashuri ya kaminuza.
Jimothy ni nde?
Jimothy ni raccoon yari imaze kuba icyamamare muri Seattle, cyane cyane mu gace ka Ballard. Yamenyekanye cyane kubera uko umubiri wayo uteye: ni muto kandi uzengurutse kurusha izindi raccoon zisanzwe.
Abahanga bakeka ko Jimothy ashobora kuba afite ikibazo cy’imiterere y’umubiri kizwi nka Short Spine Syndrome, gituma umugongo w’inyamaswa uba mugufi kandi umubiri ugasa n’uwegeranye.
Muri Nyakanga, amashusho ya Jimothy yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bo muri Ballard bamufataga amashusho agenda mu mihanda, mu mbuga z’amazu no hirya no hino muri ako gace.
Amashusho ye yakusanyije miliyoni z’abayarebye, bituma Jimothy aba icyamamare mu buryo butari busanzwe.
Nubwo afite isura itandukanye n’iya raccoon zisanzwe, amakuru yatangajwe na Fox 13 Seattle avuga ko Jimothy yasaga n’ufite ubuzima bwiza kandi akagira imbaraga.
Dmitriy Ishimskiy, umwe mu baturage bo muri Ballard wafashe amashusho ya Jimothy, yavuze ko iyo raccoon yakundaga gusura aho atuye. Yavuze ko mu gihe gito cyane Jimothy yari amaze kuba icyamamare mu gace, kandi ko yumvaga afite amahirwe yo kuba yarafashe amashusho y’iyo nyamaswa.
Nyuma yo kubona ukuntu Jimothy yakunzwe n’abaturage ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, Seattle Mariners na yo yinjiye muri uwo mujyo, itegura ibikorwa byamwitiriwe kuri T-Mobile Park muri Kanama. Icyatangiriye ku raccoon yagaragaraga mu mihanda ya Seattle, cyaje kuvamo promotion y’ikipe ya baseball ndetse n’ikarita imwe rukumbi yaje kugurishwa $21,100.


Umukobwa w’imyaka 13 ukunda ikipe ya Seattle Mariners, Abby, yagize amahirwe adasanzwe ubwo ikarita idasanzwe y’inyamaswa ya raccoon yahawe ku buntu yaje kumwinjiriza amadolari 21,100, ahwanye na miliyoni zisaga 29 Frw
