Iyi karita yo mu mwaka wa 1986/87 yakozwe na sosiyete ya Fleer, ikaba ari imwe muri eshatu zonyine zashyizweho umukono na Jordan mu buryo bwemewe n’inzobere z’amasoko y’amakarita.
Uyu mukono
wasinywe mu 2024 aho Jordan yakoresheje
ikaramu y’ubururu (blue Sharpie) isanzwe ikoreshwa mu gusinya ku makarita
yemewe.
Iyi karita yacurujwe binyuze ku rubuga rwitwa
JOOPITER, urubuga rwo kugurishirizaho ibintu by’agaciro rwashinzwe
n’umuririmbyi Pharrell Williams. Ni na bwo bwa mbere iyi karita yari igaragajwe
ku isoko mu buryo bwa cyamunara.
Nubwo atari yo karita ya Jordan yaguze amafaranga
menshi mu mateka (hari iyagurishijwe miliyoni $2.928), ni yo ya mbere mu
cyiciro cy’amakarita ya mbere (rookie cards) yaguze menshi cyane.
Michael Jordan afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mukino wa Basketball by’umwihariko kubera amateka ye muri NBA akinira Chicago Bulls.
Mu myaka yashize, isoko ry’amakarita y’abakinnyi ryagiye
ryiyongera cyane ku isi, aho abafana n’abashoramari bagura amakarita
nk’ishoramari rishobora kubyara inyungu mu gihe kirekire.