I Lagos muri Nigeria habereye ibirori bikomeye bya Africa Magic Viewers’ Choice Awards (AMVCA) ku nshuro ya 12, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro.
Ariko nubwo ibi birori byari bitegerejwe kubera gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime n’abakozi ba sinema bitwaye neza, icyafashe benshi ku mutima si abegukanye ibihembo ahubwo ni imyambarire itangaje y’umukinnyi wa filime Queen Mercy Atang.
Queen Mercy Atang yaserutse kuri “red carpet” yambaye ikanzu idasanzwe yakozwe mu migati irenga 500 yometse ku mwambaro umwe, ibintu byatumye abantu benshi bacika ururondogoro.
Uyu mwambaro wakozwe n’umunyamideli uzwi cyane muri Nigeria Toyin Lawani, uzwiho gukora imyambarire idasanzwe kandi itangaje ku itapi itukura.
Nk’uko byatangajwe, Queen Mercy yavuze ko iyi kanzu yari igamije kwamamaza ubucuruzi bwe bw’imigati n’udutsima buzwi nka Switcakes & Desserts, aho yashakaga kwerekana uburyo ubuhanzi n’ubucuruzi bishobora kujyana.
Mu gihe yari ageze ku itapi itukura, uyu mukinnyi yari aherekejwe n’abakobwa b’abamurika imideri (models) bamufashaga gutwara iyo migati, mu gihe abandi bayitwaraga nk’imitako yihariye.
Nubwo imyambarire ya Queen Mercy yabaye inkuru yihariye, ibi birori bya AMVCA byasize abandi bakinnyi ba filime begukanye ibihembo bikomeye mu ngeri zitandukanye za sinema nyafurika.
Filime “Breath of Life” ni imwe mu zagaragaye cyane muri iri rushanwa, ikomeza kwiharira ibihembo bikomeye by’uyu mwaka, mu gihe abandi bakinnyi n’abayobozi ba filime batandukanye na bo bahawe ishimwe kubera ubuhanga bwabo.
Impaka ku mbuga nkoranyambaga
Iyi kanzu y’imigati yahise itangira kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abayishimye bavuga ko ari ubuhanzi buhanitse (creative marketing) kandi ko igaragaza uburyo imyambarire ishobora no kuba ubucuruzi.
Icyakora abandi bayinenze bavuga ko ari ugusesagura ibiribwa, cyane cyane mu gihe hari ibibazo by’inzara n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa muri Nigeria no mu bindi bice bya Afurika.


Ikanzu y’imigati 500 yateje urunturuntu

Bamwe bamushimye ariko abandi bamutera imijugujugu
