Mu
gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batanu
bamaze kumenyekana ko bitabye Imana mu gihe abandi icyenda bakomeretse bakaba
bari kwitabwaho mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali.
Ahagana
i Saa 20:40’ z’uyu wa 22 Ukuboza 2025 haruguru y’ikiraro cya Kicukiro nibwo habereye
impanuka ikomeye, aho imodoka nini itwara ibikomoka kuri Peteroli yagonze
izindi modoka 6 na moto 11 ndetse na sitasiyo ya esanse.
Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye, Polisi y’u Rwanda yahise ikora ibikorwa by’ubutabazi mu maguru mashya baza gutabara ubu hakaba hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
