Ikabutura, karuvati, n’imipira: Uko abahanzi baserutse mu myambarire muri MTN Iwacu Muzika Festival (AMAFOTO)

Imyidagaduro - 28/06/2026 4:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Ikabutura, karuvati, n’imipira: Uko abahanzi baserutse mu myambarire muri MTN Iwacu Muzika Festival (AMAFOTO)

Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Ngoma, abahanzi batandukanye bongeye kugaragaza ko umuziki utagarukira ku majwi gusa, ahubwo unagaragarira mu myambarire iba iherekeje urubyiniro.

Ku rubyiniro no hanze yarwo, buri muhanzi yaserutse mu buryo bwihariye bwavugishije abafana, bamwe bakabifata nk’ubuhanzi bwuzuye buvanga umuziki n’imyambarire igezweho.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2026 cyahuje imbaraga z’ijwi, urubyiniro n’imideli y’abahanzi Nyarwanda, aho buri wese yagerageje kugaragaza umwihariko we mu buryo bwihariye.

Ibi byatumye Ngoma itaba gusa ahabereye igitaramo cy’umuziki, ahubwo ihinduka ahantu ho kugaragaza imyambarire igezweho, igaragaza uko injyana n’imideli byarushijeho kugendana mu muziki Nyarwanda w’iki gihe.

1.Ross Kana: ubusanzwe bwari ubwitonzi buvanze n’ijwi

Ross Kana yaserutse mu isura yoroshye ariko igezweho, yambaye ipantalo ya kaki n’agapira k’umweru. Nta rindi rihambaye ry’imideli ryagaragaraga, ahubwo yahisemo kugaragaza ko umuhanzi ashobora kwitwara ku rubyiniro atiriwe arushaho kurenza ibintu.

Yafashe iminota 24 ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo “Fou de Toi”, “Sesa”, “Mami” na “Molela”, ashimangira ko ijwi rye ari ryo shingiro ry’igaragaza rye.

2.Marina: ‘elegance’ ivanze n’ibara ryoroshye

Marina yagaragaye mu mwambaro uhuje neza n’ibara rya kaki rigaragara riganisha ku muhondo woroshye. Imyambarire ye yagaragazaga ubwitonzi n’ubwiza buvanze n’uburyo bwo kwitwara ku rubyiniro nk’umuhanzi wiyubashye. Yaririmbye indirimbo nka “Too Much”, “Coming Home”, “Ni wowe” na “Paje”, agaragaza ko isura ye n’umuziki we bihura mu buryo butuje kandi buhamye.

3.Bushali: ‘style’ y’ukuri

Bushali we yaserutse mu buryo busanzwe ariko bufite ubutumwa bwihariye bwa “street culture”. Yari yambaye ikabutura y’ikoboyi ijya gusa n’umuhondo, agasengeri k’umukara kariho ishusho ye n’amadarubindi y’umuhondo.

Ni isura isanzwe imuranga mu njyana ya rap akora. Yaririmbye “Nituebue”, “Kinyatrape” na “Umwirabura”, ashimangira ko imyambarire ye ari igice cy’ubutumwa bwe bwa Kinyatrap.

4.Kenny Sol: Yabyoroheje ku rubyiniro

Kenny Sol yagaragaye mu myambaro yijimye ariko ituje, imbere yambaye umupira w’umweru. Yatangaje ko atibanze cyane ku myambarire ahubwo yibanze ku gutunganya stage.

Yaririmbye indirimbo nka “Joli”, “Phenomena”, “Molomita”, “Haje Gushya” na “Ikinyafu”, agaragaza ko icy’ingenzi ari imbaraga atanga ku rubyiniro.

5.Davis D: ‘urban look’ ihuza imbaraga

Davis D yaserutse yambaye ikabutura ndende y’umukara, umupira uciye amaboko n’igitambaro cy’umuhondo mu mutwe.

Ni isura igaragaza imbaraga z’urubyiniro n’umuco wa ‘street fashion’ ugezweho mu rubyiruko. Yaririmbye “Itara”, “Ifarashi”, “Micro” na “Dede”.

6.Amalon: ‘elegance’ ihenze ariko ituje

Amalon yaje mu isura yiganjemo ibara rya kaki, yambaye ikote rifite ‘elegance’, karuvati n’inkweto zijimye. Yatangaje ko iyi myambarire yamutwaye arenga ibihumbi 570 Frw, kandi ko yari agamije kugaragara “hejuru y’urusobe”.

Ni isura yagaragazaga uburanga buvanze n’ubwitonzi bw’umuhanzi ushaka gutanga ubutumwa bwihariye.

7.Chriss Eazy: “classy street fusion”

Chriss Eazy yaserutse yambaye ipantalo y’umukara, karuvati mu ijosi n’agakote ka kaki, ndetse n’inkweto zijyanye n’iyo style.

Ni uburyo buvanze hagati ya ‘classy’ n’icyerekezo cya ‘street fashion’. Yaririmbye indirimbo zirimo “Sekoma”, “Sampe”, “My Mind”, “Bana” na “Jugumila”, agaragaza ko imyambarire ye ijyana n’uburyo yubatse image ye mu muziki.

Isura rusange y’igitaramo

Iri serukiramuco ryagaragaje ko abahanzi Nyarwanda bageze ku rwego aho imyambarire iba igice cy’ubutumwa bw’umuziki.

Kuva ku buryo bwa ‘street style’ bwa Bushali kugeza ku ‘elegance’ ya Amalon, buri muhanzi yagaragaje umwihariko we mu buryo bwihariye.

MTN Iwacu Muzika Festival ikomeje kuba urubuga rutuma umuziki Nyarwanda ugaragara mu buryo bwagutse, uhuza imbaraga z’urubyiniro, imyidagaduro n’umuco w’imyambarire ugezweho.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...