Iri joro ry'ingarukamwaka rihuza amatorero yose yo mu Rwanda, aho abantu baturutse mumatorero atandukanye bahuza imitima mukuramya banahimbaza Yesu Kristo. Mass Choir uyisangamo abaririmbyi baturutse muri ayo matorero yose yahahuriye, nabandi bantu benshi bitanga mumurimo w'Imana muri iryo joro, Uguhuza kwabo guha imbaraga nyinshi abitabiriye iryo joro kandi anantu benshi baza bafite inyota yo kuramya mu bumwe bagataha bujujwe.
AFLEWO risobanura AFRICA LET'S WORSHIP, Bisobanurwa ngo Afrika Reka Turamye. Ni igikorwa ngaruka mwaka kigaragara mu ijoro ryo kuramya no guhimbazam cyatangiriye i Nairobi muri Kenya mu mwaka w'2004 hanyuma gikomereza i Kigali mu mwaka w'2011. Iyerekwa rya Aflewo ni Ubumwe n'Ibyiringiro bya Afrika binyuze mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusenga.
Nk'uko yabitangarije abanyamakuru, Yannick Kanuma umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko iryo joro ritagizwe no kuririmba gusa ahubwo ko habamo n'umwanya uhagije wo kumva ijambo ry'Imana, abantu bose bakamenya icyo Imana ibashakaho mu bihe barimo bitandukanye. Ijambo ry'Imana ritangwa nabashumba baturutse mu matorero atandukanye, bemera iryo yerekwa ry'ubumwe bw'itorero mu gihugu.
Uyu mwaka wa 2016, AFLEWO izaba yujuje imyaka 5 ikorera mu Rwanda, Ni muri urwo rwego rero hatumiwe amatorero arenga 45 mu myiteguro kandi yose akaba yaremeye ubutumire ndetse no gufatanya mu bikorwa by'iryo joro. Abantu benshi baturutse muri ayo matorero harimo abaririmbyi, Protocol, Abanyamasengesho, Abacuranzi, ndete nabandi benshi bakomeje kwiyandikisha kuzafatanya nabategura iki gikorwa.
AFLEWO iyobowe n'itsinda ry’abayobozi baturuka mu matorero atandukanye, bagaragaramo abaririmbyi, Abanyamasengesho, Abakora imenyekanisha bikorwa (Marketing), nabandi... Iri tsinda ryabo bayobozi ryose rikaba rihagarariwe na Bwana Kajeneri Christian ndetse rikaba ryakira ubujyanama bw'abashumba bahagarariwe na Pastor Sonia Kayitesi, Pastor Liliose Tayi hamwe na Pastor Hassan.
Byinshi ukwiye kumenya ku muryango AFLEWO utegura iri joro ngarukamwaka ryo kuramya no guhimbaza Imana
1 Mwatubwira mu ncamake uko iki gikorwa cyatangiye?
Igikorwa cyatangiye mu mwaka w’2004 mu gihugu cya Kenya, gitangizwa n’abanyeshuri bigaga muri Daystar University, aho bakoreraga Imana mu itsinda ryitwaga SING AFRICA. Ubwo bakomezaga gusohoka muri kaminuza barangiza amashuri, nibwo Imana yabahaye iyerekwa ryo gukomeza uwo murimo hanze ya Kaminuza, nukuvuga muri Kenya ndetse no muri Afrika yose, Nibwo bawise AFRICA LET’S WORSHIP. (AFLEWO) Mu Rwanda uyu murimo watangiye mu mwaka wa 2011, ukaba umaze imyaka 5, igikorwa kiri gutegurwa kikaba kizaba kibaye bwa 5 mu gihugu.
2 Ese iki gikorwa cy’ijoro kigamije iki, kizaba ryari, kibere he?
Iki gikorwa cy’ijoro rimwe kigamije Ubumwe mu bikorwa by’Itorero rya Kristo mu Rwanda ndetse no kurema ibyiringiro mu mitima y’abanyarwanda bose, gusengera igihugu cyacu, akarere ndetse na Afrika. Iri joro ryiganjemo kuramya, guhimbaza hamwe no gusengera hamwe nk’itorero. Uyu mwaka, ijoro ryo kuramya,guhimbaza no gusenga Imana rizaba tariki 11 Werurwe 2016, Rikazabera Christian Life Assembly bakunze kwita CLA. Tuzatangira saa tatu z’ijoro tugeze saa kumi n’ebyiri za mugitondo (9:00pm – 6:00am).
3 Ni uwuhe musaruro kimaze gutanga mu kubohora imitima mu myaka itanu mumaze mukora iri joro?
Mu myaka itanu ishize, umusaruro uragaraga. Abantu benshi batabohokera kujya gusengera muyandi matorero kubera impamvu zitandukanye, iyo bamenye ko Aflewo igiye kuba, baraza kuko bumva yuko bisanzuye kandi baba bashaka no kuvoma ku mavuta yabandi bahanzi baturutse mu yandi matorero. Ikindi nuko nabaririmbyi biga byinshi kuri bagenzi babo, kandu ubumwe bwabo bukagenda bwiyongera uko barushaho kubana muma repetitions namasengesho bakorera hamwe.
4 Guhuriza hamwe Abakozi b’Imana mu kuramya, guhimbaza no gusengera igihugu byubaka iki ku bumwe bw’amatorero?
Bifasha abakora uwo murimo kugira umutima umwe, kandi iyo abantu bagize umutima w’ubumwe mubyo barimo gukora, babigeraho kandi bakanabikora neza. Urugero rwiza rugaragara mu ijambo ry’Imana igihe hubakwaga umunara w’I Babeli (Itangiriro 11). Imana yaravuze ngo: Ubwo bavuga ururimi rumwe, bagashyira hamwe mubyo bakora; icyo bashaka kugeraho cyose bazakigeraho
5 Mwatubwira Abapasiteri, Worship Teams, amakolari n’Abaririmbyi b’ingenzi bazaba bitabiriye iri joro?
Tuzaba turi kumwe naba Pasteri barenga 40 bayoboye amatorero atandukanye ariko dukagiramo abazaba bafite ijambo: Pastor Aaron Ruhimbya (Evangelical Restoration Church Kimisagara), Pastor Hassan (CLA) hamwe na Pastor Pady Musoke (Trinity Tarbenacle Ministries). Kubaririmbyi, Tuzabana nama worship teams avuye mu matorero 48 yemeje ubutumire bwacu hakubiyemo Zion Temple Gisozi na Gatenga, Evangelical Restoration Church Masoro; Evangelical Restoration Church Kimisagara, CLA, Woman Foundation Ministries and Noble Family Church (na Protocol niho izaba iturutse), Alarmes Ministries, Omega Church, Eglise Vivante, The Potter’s Hands, New Life Bible Church hamwe n’irindi tsinda rivuye muri Tanzania…
6 Ese iki gikorwa hari ingero z’abo abo cyaba cyarafashije mu myaka itanu mumaze mugikorera mu Rwanda?
Ubuhamya tugenda twakira buturuka ku bantu batandukanye, ikigaragara nuko abantu baza badusanga baba baturutse mu matorero atandukanye, batubwira yuko bene ibi bikorwa bikenewe cyane, ikindi hagenda hagaragara umubare munini wabifuza gufatanya natwe mu myiteguro, akenshi twakira abantu bagera kuri 500 bifuza kwitanga higanjemo urubyiruko. Umubare w’aba pasteri ugenda wakira neza iki gikorwa nawo ukomeje kwiyongera,…
7 Ni ibiki biri ku murongo w’ibizasengerwa muri iri joro haba ku gihugu, ndetse n’Umuryango wa Gikirisitu muri rusange?
Muri uyu mwaka; amasengesho menshi azibanda kuri Economy, Security, Education, Health (Sante), Spiritual Warfare (Intambara zo mu Mwuka).
8 Iki giterane hari umwihariko cyaba kizanye cyane ko uyu mwaka AFLEWO yujuje imyaka 5 ikorera mu Rwanda?
Nkuko insanganyamatsiko ya AFLEWO muri uyu mwaka ibigaragaza; (ONGERA UTUBYUSE MANA: Zaburi 85:7), Ibikorwa bya AFLEWO biziyongera, kandi bizaba by’umwihariko byose byikubiye muriyo nsanganya igaragaza ububyutse. Ubutumwa buzaba bugaragaramo kenshi n’uko nkabanyarwanda twifuza gusenga Imana ngo ubusabane bwayo natwe twese bwongere buzuke. Abakristu benshi ibi barabyumva cyane kuko buri wese iyo yisuzumye, urukundo rwe igihe yamenyaga Imana, rwagiye rukonja ugereranyije nibi bihe turimo, Umwihariko rero wicaye kuri iyo nsanganyamatsiko.
9 Hari ubundi butumwa mwaha umuryango Nyarwanda muri 2016?
Ubutumwa twaha abanyarwanda bose muri muri rusange nuko twakwitabira ubu butumire muri iri joro ryo kuramya, guhimbaza, no gusenga. Twisengera kandi tunasengera igihugu, akarere na Africa muri rusange. Gahunda ni kuwa Gatani 11/3/2016, kuva saa tatu z’ijoro kugeza mugitondo saa kumi nebyiri. Uwiteka abahe umugisha.