Isengesho ryabimburiye umuhango wo guherekeza Humphrey
ryabereye muri Paruwasi ya St Joseph, abahanzi barimo Julianna Kanyomozi, Ronald
Mayinja bakaba bitabiriye.
Uyu mugabo w’imyaka 52, akaba yaratabarutse ku wa 30
Werurwe azize kanseri y’igifu, akaba ashyingurwa mu gace ka Kalangalo ho muri
Singo.
Ubutumwa bwatanzwe n’abavandimwe be, ababyeyi ndetse n’umukobwa
we, bose bikije ku buryo yari umuntu uzi kubana biri no mu byo bagiye bamwigiraho
kurema inshuti.
Jose Chameleone ati "Humphrey yari mukuru wacu yasohoje
inshinagano ze neza, nakundaga kunywa isigara ariko uko namubonaga
nahitaga ndimira."
Pallaso ati "Mukuru wacu yatweretse ko kurema inshuti ari
iby’agaciro, ndashaka gukomeza buri umwe kadukomere, twakoze ibishoboka ariko
Imana niyo muganga wa nyuma iki nicyo yahisemo."
Umukobwa wa nyakwigendera ati "Data yatwitayeho aradukunda
akora igishoboka ngo tutazagira icyo tubura. Bwa nyuma jya kumureba yarabwiye ati, Druscilla mu kuri urasa neza turaseka icyo nicyo kintu cya nyuma mwibukiraho."
Prossy Mayanja ubyara ibi byamamare byose na
nyakwigendera yagize ati "Umuhungu wanjye yanyuze mu bubabare bukomeye ,napfukamye
impande y’igitanda yararwariyeho bwira Imana ni niba umuhungu wanjye atazakira
mwisubize."
Gerald Mayanja ubabyara ati "Ubuzima bwanjye bwose ntabwo
nigeze mbona umurwayi uri mu bubabare bukomeye nk'ubwa Humphrey, mbere y’iminsi 2
ko yitaba Imana yarambwiye ngo singifite ubuzima bibaho ngiye gupfa."
Gerald Mayanja mu izina ry’umuryango yashimiye abaje
kubafata mu mugongo bose ati "Nshaka gushimira buri umwe uri hano, n'abatari
hano, Humphrey yagize inshuti nyinshi, uburwayi bwe bwari buhenze ariko inshuti
ze nizo zamuvuje 95% bwa mbere abagwa inshuti zishyuye asaga Miliyoni 3.3Frw."Agahinda kari kose mu isengesho rya nyuma ryavugiwe imfura yabo bavuze ko yanyuze mu babare bukomeye
Umwe mu bana banyakwigendera yavuze uburyo se yabitayeho akabakunda kandi ko yarinze apfa acyifuza kubabona bishimye
Pallasso yavuze ko mukuru wabo yaberetse akamaro ko kugira inshuti mu buzima
Chameleone yagarutse ku buryo mukuru we yari umugabo ugendera ku mahame wamutoje kuba umugabo kuva mu buto
Humphey Mayanja yitabye Imana ku myaka 52, akaba yarabaye inkingi ya mwamba y'umuryango wabo anagira uruhare mu iterambere ry'umuziki wa barumuna be