Ijambo rya Madamu Jeannette Kagame mu Nama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Amakuru ku Rwanda - 21/03/2026 4:17 PM
Share:
Ijambo rya Madamu Jeannette Kagame mu Nama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, i Kigali mu Ntare Arena habereye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi. Madamu Jeannette Kagame yaganirije abitabiriye iyi Nama iri jambo rikurikira ryuje impanuro:

"Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida b’Umuryango RPF- Inkotanyi, Ba Nyakubahwa, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije b’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ba Mutima w’Urugo kandi w’Umuryango, Ntore z’Umuryango, Muraho neza!

Mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza ukwezi kwiza kwahariwe kwizihiza umugore! Nejejwe no kongera guhura namwe muri iyi Nama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore, yahawe insanganyamatsiko itwibutsa ko umugore ari umusingi w’umuryango.

Duheruka guhura mu nama nk’iyi mu myaka itanu ishize; hari hashize igihe gito tuvuye mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid19 cyahungabanyije isi yose. Uburyo igihugu cyacu cyitwaye muri biriya bihe, bishimangira rya banga Abanyarwanda tugendana n’agaciro ko gushyira hamwe. Ndashimira inzego zose zafatanyije mu guhangana nacyo, tukagitsinda.

Inama y’uyu munsi rero ije mu gihe gikomeye ariko kandi gikwiriye, ndetse gifite n’icyo kitwibutsa. Ni igihe isi irimo impinduka nyinshi, aho imibanire n’imikoranire mpuzamahanga igenda ihinduka, ibibazo by’umutekano bikiyongera mu bice bimwe by’isi, hakiyongeraho n’imyumvire mishya, igenda igira ingaruka ku muryango n’indangagaciro ziwugize.

Ni igihe kandi u Rwanda rukomeje gutera imbere no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Ibi biradusaba kongera gutekereza ku ruhare rwacu nka ba ‘Mutima w’urugo’, mu kubaka umuryango uhamye, kuko iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango, kandi umugore akaba inkingi ikomeye yubaka kandi ikomeza uwo muryango.

Tugaruka kenshi ku ihame ry’Ubunyarwanda kandi bifite impamvu - ntitukabirambirwe cyangwa ngo tuzagere ubwo tudohoka. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakoze amahitamo 3 akomeye. Icyo nifuza kwitsaho cyane uyu munsi ni ukuba umwe. Twese duhujwe n'isano y’Ubunyarwanda.

Ubunyarwanda ntabwo ari ijambo gusa rivuga iryo sano; ni intekerezo, imyitwarire n’imibanire bishingiye ku ndangagaciro z’umuco wacu n’ururimi rwacu. Ubunyarwanda buravukanwa ariko cyane cyane buratozwa. Aha ni naho dufite inshingano zikomeye nk'ababyeyi bahekeye u Rwanda.

Ni gute dutoza abato indangagaciro z’ingenzi, tukagira imiryango yubakitse koko, kandi tukabihuza n'iterambere ryacu na za nshingano zindi? Banyamuryango, Batumirwa, mu Kinyarwanda tugira umugani mwiza uvuga ko “Uburere buruta ubuvuke”.

Ntabwo rero twavuga iterambere ry'igihugu tutavuze umuryango, kuko ari wo shuri rya mbere, twese tubanza kunyuramo ndetse tunakomeza gutorezwamo. Ibihe turimo by’iterambere ryihuta muri byose, cyane mu ikoranabuhanga, bituma hari imiryango imwe n’imwe, igaragara nk’itagifite ubushobozi bwo kubaka ubusabane hagati y’abana n’ababyeyi.

Ibi bituma hari abana babona ababyeyi nk’abantu bahanganye, batabumva, ndetse hari n’ababyeyi babona abana nk’abantu ‘badashobotse’ cyangwa barenze ihaniro; ibyo twakwita mu gifaransa “conflit de générations”.

Ibi ariko ntibikwiye; kuko iterambere ry’ibihe rikwiye ahubwo kuba imbarutso y’amahirwe y’iterambere ry’umuryango, ndetse ni ingenzi ko twiga kubibamo neza kandi tukamenya guhitamo ibijyanye n’indangagaciro nyarwanda zitwubaka.

Uburere butangwa n’ababyeyi bose bafatanyije baba abagore n’abagabo, ariko muri iyi nama ndagira ngo twongere twibukiranye ko n’ ubwo umugore atari “ushobora byose”, uruhare rwe nk’umusingi w’umuryango nta kindi twarusimbuza.

Kubera amateka y’igihugu cyacu, mwese murabizi ko hari Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi igihe kirekire, bakabyarira i mahanga, abana babo bagakurirayo, bakigayo bamwe bakanakorerayo.

Byari byoroshye cyane kwibagirwa umuco wacu bagafata uw’ibihugu bari barahungiyemo. Ariko banze guta umutima w’u Rwanda, ndetse bamwe aho bishoboka, bakoraga amatorero ngo hato ababakomokaho batazata umuco.

Amatorero yakomeje kuba ishuri rikomeye ry’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ariko rishyigikiwe n’umuryango. Muri icyo gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, abagore bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no gukomeza umutima w’abari ku rugamba.

Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu, ndetse n’abo bana babanye n’icyuho cy’intambara ndende ababyeyi babo barwanye. Mumfashe tubashimire!

Iyi myumvire niyo yatumye RPF-Inkotanyi ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, uhereye ku mateka yo kubohora igihugu kugeza aho rugeze uyu munsi. Natwe rero nka ba mutima w'urugo kandi w'umuryango, ntabwo twakomeza kuba abo mu mbere gusa.

Dukwiye natwe kumva ko ari inshingano zacu kurwanira ishyaka igihugu cyacu mu buryo dushoboye. Yaba twe ubwacu ndetse no kubitoza abo mu miryango yacu.

Ibiganiro by’uyu munsi bitubere umwanya wo kongera kwisuzuma, turebe ko abana bacu twabahaye impamba ikwiye. Hari ubwo tunatekereza ko abana ari bo bataye umuco, ariko uramutse ushyize ku gipimo ukareba ibyo twabahaye n’imyitwarire yabo, hari ubwo wumva tubarenganya.

Umwana utaratojwe za ndangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha, ubumwe, ubufatanye, ubupfura, kwihesha agaciro, kwirinda kirazira n’ibindi…, iyo atangiye guhura n’imico y’ahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose agatangira kubigira ibye, ntamenye gutandukanya ‘icyatsi n’ururo’.

Bana Bacu, ari mwe turi kumwe uyu munsi ndetse n’abandi baza gukurikira ibiganiro tugirana uyu munsi, nifashishije amagambo ya Nyakwigendera Rugamba, ndifuza kubasigira ubutumwa bwihariye ndetse bunabaha umukoro mutahana:

Mu ndirimbo yuje inama nyinshi yagize ati: “Umuco mwiza wakureze, ntugatume udindira, mu by'abandi jya utora ibyiza, ibifutamye ujugunye. Niba urabukwa iby'ahandi, ugata n'urwo wambaye, Ntumpeho.”

Namwe rero mugire ubushishozi bwo gukora amahitamo meza. Muri byinshi bihari byaba ibizanwa n’iterambere, imitekerereze mishya, ubumenyi murahura ahandi, imico y’ahandi, ni byiza ko mubimenya ko bihari, ariko ntabwo ari ko byose bibafitiye umumaro. Ibidakwiriye ntimukabihe umwanya, ntimukagire n’undi mwemerera ko abiha umwanya.

Twifuza ko muba urubyiruko ruzira kwirara no gupfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha. Bitabaye ibyo, imbere heza h’igihugu cyacu tuvuga ntacyo haba hubakiyeho. Umusingi umaze kubakwa, ukwiye kutubera twese ibuye ry’ifatizo ryo kubakiraho u Rwanda rw’umutamenwa.

Nk’abagize urugaga rw’abagore, dukomeze kuba umusemburo w'impinduka mu mitekerereze mu myumvire, n’imikorere, bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Gukunda no kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi uzabidukorera.

Ntacyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi bw’igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu! Mbifurije kugira ibiganiro byiza n'amatora meza. Murakoze!".

Iyi Nama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yatoye komite nyobozi y'Urugaga ku rwego rw'Igihugu igizwe na:

Perezida: Uzamukunda Pudentienne

Visi Perezida: Kabega Emilienne

Umunyamabanga: Mukandayisenga Virginie

Imiyoborere myiza: Niyotwambaza Hitimana Christine

Ubutabera: Umurerwa Ninette

Imibereho myiza: Uwera Kayumba Marie Alice

Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yahuje abagore basaga 2,000 baturutse mu turere twose tw’Igihugu no mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, yibanda ku ruhare rw’Umugore nk’Umusingi w’Umuryango

Madamu Jeannette Kagame yatanze impanuro ku bagore 2,000 bitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yatoye komite nyobozi y'Urugaga ku rwego rw'Igihugu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...