IJAMBO RY'IMANA: Witakaza ibyiringiro, dore ihumure rituruka ku Mana

Utuntu nutundi - 09/04/2014 9:33 AM
Share:

Umwanditsi:

IJAMBO RY'IMANA: Witakaza ibyiringiro, dore ihumure rituruka ku Mana

“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi." Yohana 16:33

Aya magambo Yesu yayabwiye abigishwa  yerekeza ku bihe bikomeye  by’akarengane bari bagiye gucamo byarimo amakuba n’itotezwa. Ni ijambo rivuga ibizabaho ariko kandi rikomeza mu bihe bigoye ku bw’amahoro adasanzwe yasezeranijwe abiringira ubutabazi buva ku Mana .

Iyi si dutuyemo yuzuyemo amakuba n’ibyago  by’indengakamere, akenshi bigora kubyiyumvisha  rimwe na rimwe no kubyakira. Abahakanamana benshi bagiye babishingiraho bibaza impamvu Imana ishobora byose kandi izi byose ariko ikaba itagira icyo ibikoraho, ibyo bikongera gushidikanya kwa benshi.

Buriwese mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, yibaza impamvu y’amakuba n’ibyago bimwe tubasha kubyakira, ibindi birenga ubushobozi bwo kubyakira ku bw’ibyo dukenera ubutabazi  buva ku Mana. Ibyago n’amakuba ni ingaruka z’ibyemezo bifatwa n’abantu igihe cyose bavuye mu murongo wo kuyoborwa n’Imana, bakayoborwa na satani.

Ushobora kwibaza uti ni gute satani yica cyangwa ateza akaga? Ibikorwa by’umuntu ni umusaruro uva  mu byo atekereza igihe cyose atamurikiwe n’umucyo w’ijambo ry’Imana ngo ahindurwe naryo. Umuntu aba mu mwijima w’icuraburindi aho atakiyoborwa n’umutima nama agahinduka umuyobora w’ibibi byose biva ku mwanzi ari byo  kwiba, kwica no kurimbura .(Yohana 10:10)

Ni gute twakwitwara mu kaga gaterwa no kutumvira Imana?

Iyo amakuba n’ibyago bitugwiriye umwanzi satani abona uburyo bwo kudushyira mu bubata. Intambwe ya mbere yo gutsinda, ni ugusobanukirwa agahinda gasanzwe, n’umwuka w’agahinda, twese ntitwakira ibintu ku rugero rumwe, twese dufite imitima ikomereka kandi ikindi gukira ni urugendo Imana igendana natwe intambwe ku yindi.

Satani arwana inkundura mu kutubuza kwinjira aheza Imana yaduteguriye,  akora ibishoboka kandi ngo aduheze mu bubata bw’ibyatubayeho. Ashaka kandi ko duheranwa n’agahinda; mu buryo buhoraho umwanzi yubaka urukuta hagati yacu n’Imana, ko Imana atari nziza n’ubwo tutayobewe ko satani ari umubeshyi. Imana ni nziza, igira neza,  ntihinduka, ni urukundo kandi niko iri, itwitayeho cyane birenze uko tubyibwira.

Iyo usomye Zabiri 143, ubona ko  umwami Dawidi umutima we wari uremerewe ariko ntiyiheba  afata icyemezo cyo kutagendera mu byiyumviro bye. Bisaba kwizera kunyura mu bikomeye ducamo Imana iri mu ruhande rwacu igihe cyose tuyerekejeho umutima kuko ari Umubyeyi!

 Ntutakaze ibyiringiro itangiririo rishya riri imbere yawe, reka twiringire Imana  ibyo umwanzi agambiriye Imana ishobora kubihunduramo ibyiza.

 Kalisa Christian 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...