IJAMBO RY'IMANA: Ni inde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo?

Iyobokamana - 06/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

IJAMBO RY'IMANA: Ni inde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo?

Ni inde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35).

Nk’uko umutwe w'ijambo utangiye ubivuga mu butumwa bwiza bwanditswe n'intumwa Pawulo yarabazaga ati: “Mbese ni inde wadutandukanya n'URUKUNDO RW'IMANA?  

Ijambo ryose uzasanga muri bibiliya rirangizwa n’akabazo(?) uzamenye ko ari wowe urimo kubazwa kandi ugomba gutanga igisubizo, mbese koko ni iki cyadutandukanya n'urukundo rw'Imana? Ni ubukene, cyangwa uguhabwa akato n’abantu, cyangwa ni uburwayi, cyangwa ni intimba watewe n'umuryango?

Oya nta bya none cyangwa se ibizaza bikwiriye kudutandukanya n'urukundo rw'Imana. Kuko Imana ubwayo ni urukundo birashoboka ko muri iyi minsi byaba bitagenda neza cyangwa se bitameze nk’uko wifuza ko bimera ariko ngufitiye inkuru nziza uhumure siko bizahora mubategereza umwami Yesu nta n’umwe uzakorwa n'isoni, ahari kurira kwararira umuntu ariko bugacya impundu zivuga komera ushikame urukundo rw'Imana rurabisumba byose.

Ariko igitangaje muri iyi minsi ni uko usanga abantu benshi batagitandukanywa n'Imana kubera ibi byose twavuze hejuru

(amakuba, ibyago, ubukene n’ibindi) ahubwo batandukanywa n'Imana kubera amafaranga, abana, Kuzamurwa mu ntera mu kazi, ibyubahiro, visa yo kujya hanze n’ibindi.

Urugero usanga umuntu warangije kaminuza yaramaze imyaka itatu ari umushomeri ahora atitiriza ku mana ariko yamara gusubizwa

ntuzongere kumubona ku rusengero, wamubaza akakubwira ngo ku cyumweru mba ngomba kuruhuka nitegura gutangira akazi kuwa mbere.

Mbese akazi wahawe n'Imana kagutandukanya nayo? ntibikabe ko umugisha w' Imana wagutandukanya n'urukundo rwayo.

Ahari urukundo rw'Imana rwari rwarakonje muri wowe ariko ndagusaba ngo wongere usubizwemo imbaraga nshya, ntukunde ko hagira ikigutandukanya n'urukundo rw'Imana rutarondoreka. Kandi ndakubwiza ukuri n’ukunda Imana mu kuri nayo izagukundwakaza kuko Bibiliya iravuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona (Imigani 8-17).

Umufarisayo abaza yesu ati: “Mbese mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?" Yesu aramusubiza ati: "Ukundishe uwiteka

Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose irindi rya kabiri ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda (Matayo 22-37) ni uko rero mureke dukundishe Imana imitima yacu yose, n'ubwenge bwacu bwose, ndetse n'imbaraga zacu zose.

Kandi dukunde na benedata bose kuko bibiliya utubwira ko udashobora kwanga mwene so ureba ngo ukunde Imana utareba cg se utabona.

Ijambo ry'Imana ni ukuri kudasubirwaho ryemerere urihe ikaze mu buzima bwawe rihindure ibyari byarakunaniye byose ryinjize umucyo mu buzima bwawe ubashe kumenya urukundo Imana igukunda ntabwo uzongera guterwa ubwoba n’ibigaragara.

Kanda hano wumve indirimbo Mbega Urukundo.

Yesu abagirire neza!

Evangelist Shema Prince


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...