Itangiriro 2:7 “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima”. Muri iki gice tubona umwuka uturuka ku Mana, umubiri mu butaka naho ubugingo cyangwa roho igaturuka mu guhura kw’umubiri n’umwuka. Mu yandi magambo umwuka uteranyijeho umubiri bibyara ubugingo.
Nanone ibyo tubisanga: 1 Abatesalonike 5:25 “Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza”.
Reka nse nk’usobanura muri make buri gice kigize umuntu n’akamaro kacyo:
1. “Umwuka” ni igice cy’akamaro kurusha ibindi kuko cyo kidufasha gusabana n’Imana, aribyo kuyumva, kuyibwira no kuyiramya.
2. ”Ubugingo” ni igice gihuza umwuka n’umubiri, kikaba kigizwe n’ibintu bitatu (Ubushake, ubwenge n’amarangamutima).
3.“Umubiri” udufasha muri byinshi twese tuzi birimo (Kumva, Kureba, Kumva ukoresheje intoki, kumva ukoresheje ururimi, guhumurirwa,…)
Ni uko wakwibaza uti ese ibi bihuriye he no kwiyuba kw’abanyarwanda? Nk’uko twese tubizi tumaze icyumweru twibuka kandi tugikomeza kwibuka amahano yabaye mu gihugu cyacu mu myaka 20 ishize, aho miliyoni y’abantu irenga yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byagize ingaruka ku bantu batari bacye ari ku bayikoze, abayikorewe, abayibonesheje amaso yabo n’abayumvise, bose bagiye bagerwaho n’ingaruka mu buryo bumwe n’ubundi. Gusa tugarutse ku nyigisho yacu kandi nk’uko twagerageje gusobonura ibice bigize umuntu haruguru, bigaragara neza ko nta gice cyasizwe kidakozweho n’ibyabaye muri Jenoside.
Nigute ibyo bice bigeze umuntu byakoreshejwe mugutegura no gushira mubikorwa Jenoside?
Reka wenda dutangire tuvuga ku mwuka, nk’uko twabibonye udufasha gusabana n’Imana. Byumvikana neza ko mbere y’uko jenoside itangire mu gihugu cyacu, icyabaje gutakara ni ubusabane bw’abantu n’Imana, rero iyo ubusabane bwacu n’Imana butakaye igikurikiraho ni uko n’indangaciro z’ubumana ziba zitakigenderwaho mu mibereho ya muntu, bigatuma arushaho kuba mubi.
Ntibirangirira ku mwuka gusa, ahubwo hakurikiraho ”ubugingo” cyangwa bamwe bakunze kwita umutima. Aha rero niho habitswemo ibibi byinshi birimo ivanguramoko, ingengabitekerezo, urwango n’amahano yo kugira nabi, ibyo biri muri bimwe byakoreshejwe mu gutegura no mu gushyira jenoside mu bikorwa. Icya nyuma twasorezaho “ni umubiri” twese tuzi ko umubiri nk’igice cya nyuma gishyira mu bikorwa ibintu byose bibitswe mu bitekerezo byacu, niwo wakoze imyitozo, ni nawo wafashe umuhoro cyangwa imbunda ugashyira mu bikorwa kwica abantu no kwangiza ibintu.
Icyakorwa mu kwiyuba tugendeye kuri ibyo bice uko ari bitatu.
Nk’uko twumvishe kandi twasobanukiwe n’ukuntu ibyo bice bitatu bigize umuntu byagize uruhare mu gusenya umuryango nyarwanda, ni nako bikwiye gukoreshwa mu kwiyuba nkabanyarwanda, ni naho hari ipfundo ryiterambere ryose twakwifuza kugeraho mu gihugu cyacu.
- 1. Umwuka
Mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu, dukeneye kurushaho kuvugurura ubusabane bwacu n’Imana, iyo mvuze igihugu simba mvuze imisozi n’ibiti ahubwo mbamvuga abantu, dukeneye kwihana mu mitima ari ko kwiyunga n’Imana, tukimika indangagaciro z’ubumana mubuzima bwacu bwa buri munsi. Yobu 22:21-22 “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro,Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,N'amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe”. Kandi ijambo ry’Imana ritwereka inzira yonyine yo kugera no kwiyunga n’Imana ari Yesu Kristo: Yohana 14:6 “Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.”
- 2. Ubugingo cyangwa Roho
Ubugingo bufite nabwo ibice byingezi biyobora ubuzima bw’umuntu birimo ubushake, ubwenge n’amagaramutima. Iterambere ryose riza mubizima bw’umuntu cyangwa igihugu aruko habanje kuba ubushake cyangwa guhitamo, ibintu byose dukora mu buzima bibanzirizwa no guhitamo kandi ibyo bigaterwa nanone nuko ubwenge cyangwa ibitekerezo bituyobora, niyo mpamvu bibiliya idusaba guhindura ibitekezo byacu bikajyana nibyo dushaka kugeraho cyangwa kubaka. Abaroma 12:2 “Ntimugakurikize imibereho y'ab'iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose”.
Ntakabuza iyo dushize Imana mumwanya ikwiye mubuzima bwacu, ubwo ndavuga umwanya wambere, iyo aba ari ntagiriro yo gukira kw’amarangamutima yacu, kuko Imana iduha umunezero mucyimbo cy’agahinda n’umubabaro, ikadufasha kugira urukundo mucyimbo cy’urwango, ikafadasha kugira ubumwe mucyimbo cy’amacakubiri, bibiliya itwereka ko aho ubumwe buri niho Imana itegekera umugisha: Zaburi 103:1;3 “Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje! 3.”…… Koko aho ni ho Uhoraho yiyemeje gutangira umugisha, uwo mugisha ni ubugingo buhoraho”.
Ikindi gice Imana ikunda kandi kibohora, ni gusaba no gutanga imbabazi, twakibutsa ko gutanga imbabazi bigirira mbere na mbere inyugu uzitanze n’ubwo nuzihawe nawe ariyo abonamo. Rimwe na rimwe bidusaba kunywa umuti usharira ataruko tuwukunze ahubwo aruko udukiza. Iki n’igice gikomeye kandi kikaba gikora kumarangamutima yacu muburyo budasanzwe. Matayo 6:12 “Utubabarire ibyo twagucumuyeho,nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho.”
- 3. Umubiri
Nkuko twabonye umuburi akamaraho kawo nugushyira mubikorwa ibiri mubitekerezo cyangwa mumitima yacu. Mukwiyubaka tuzakenera umubiri muburyo bumwe n’ubundi. Ugira uruhare mukuramya no gusabana n’Imana nubwo atari runini cyane, ariko niwo udufasha gutera intambwe tukajya kunsegero zacu cyangwa aho duteranira hatandukanye. Ikindi umubiri udufasha gukora imirimo y’amaboko iduteze imbere kandi iteze imbere igihugu muri rusange. Mugihe twiyubaka kandi dutera imbere, tugomba kwiyubuka ariko hari abanzi cyangwa abantu batabyishimira, rero dukwiye kwiyubaka ariko nanone tukaba maso, turinda icyadusubiza inyuma ari ko kurinda ni igihugu cyacu. Tubona urugero rwiza rwo muri bibiliya rwa Nehemiya wari uyoboye imirimo yo kubaka igihugu cye ariko kurundi ruhande bakanarinda umwanzi. Nehemiya 4:11-12 “bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro. Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye,”
Umwanzuro
Kwiyubaka n’urugendo ntabwo ari ikintu umuntu aryama ijoro rimwe bugacya cyarangiye, cyane cyane ko bisaba kwiyubaka mubyiciro bitandukanye. Singiye kuvuga ko bizafata umwaka umwe cyangwa ibiri ahubwo bizafata hafi ubuzima bwacu bwose bitewe n’ubunini bwibyo twifuza kugeraho cyangwa kwiyubakamo. Inkurunziza nuko Imana iri muruhande rwabayisunga bose. Abefeso 3:20 “Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe,”.
Nshimiye Jean Gogo