Ijambo 'Gutwika' ryiganje cyane mu rubyiruko ryamaganiwe kure

Imyidagaduro - 05/02/2026 6:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ijambo 'Gutwika' ryiganje cyane mu rubyiruko ryamaganiwe kure

Mu mvugo z’urubyiruko rwo muri iki gihe, cyane cyane urwisanzuye ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru no mu birori n’ibitaramo, ijambo ‘gutwika’ rimaze gufata umwanya munini. Aho umuntu yavugaga ko igitaramo cyagenze neza, ubu humvikana ngo “hahiye”, “ndatwika”, “reka tujye gutwika”, n’izindi mvugo zisa n’izo.

Ni ijambo ryinjiye mu buzima bwa buri munsi, ryisanga mu ndirimbo z’abahanzi, mu mvugo z’abasobanura filime ndetse no mu magambo akoreshwa mu kwamamaza ibitaramo. Ku rubyiruko, rifatwa nk’imvugo igezweho isobanura ibyishimo, imbaraga n’ibirori bidasanzwe.

Icyakora, n’ubwo rikoreshwa n’abatari bake mu buryo bwo kugaragaza akanyamuneza, ‘gutwika’ si ijambo risanzwe mu mateka y’u Rwanda.

Ahubwo rifite igisobanuro kiremereye kandi kibabaje, cyane cyane mu bihe byo hagati ya 1959 na 1960, ubwo inzu z’Abatutsi zatwikwaga hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Bufundu ahahoze hitwa ku Gikongoro.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, yunguranaga ibitekerezo n’Abasenateri ku bushakashatsi ku Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Aha ni ho Dr Bizimana yasabye ko urubyiruko rusobanurirwa neza amateka y’ijambo ‘gutwika’, agaragaza ko ridakwiye gukoreshwa mu mvugo z’ibirori n’ibitaramo, kuko mu mateka y’u Rwanda risobanura kwica no gutwika ingo, atari kwishima.

Ati: “Mujye mwirinda ijambo ‘gutwika’ iyo habaye ibirori cyangwa igitaramo. Gutwika ni ukwica, ntabwo ari ijambo risobanura ibyishimo. Abato rero ntibaba babizi.”

Iri jambo ryakomeje kuba impaka no ku mbuga nkoranyambaga. Mu butumwa Dr Bizimana yashyize ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), yasubije umuntu wari wanditse avuga ko ‘gutwika’ ari imvugo zigezweho z’urubyiruko, bityo ntacyo bitwaye.

Uwo muntu yari yagize ati: “Ibi ntacyo bitwaye Minister. Rwose orohamo kbsa. Izi ni styles z’urubyiruko.”

Mu kumusubiza, Minisitiri Bizimana yagize ati: “Ureruye uti ‘gutwika’ ntacyo bitwaye nimbireke bivugwe gutyo mu mwanya w’igitaramo? Have have. Sinkwifurije kuzahura nabyo, nta n’undi muntu wese nabyifuriza. Gutwika no gutwikirwa ni bibi, ni icyaha, ntibishobora na rimwe kuba byiza".

“Uzegere abakuru tukubwire aho gutwika byagejeje u Rwanda. Nimukoreshe ijambo ‘igitaramo’, ni ryo Kinyarwanda gikwiye. Icyo wita ‘styles’ z’urubyiruko sinzibujije, ariko ntizigomba kwangiza ururimi rw’Ikinyarwanda. Kuki icyongereza n’igifaransa mutacyangiza, mukumva ko Ikinyarwanda cyo kigomba kwangizwa? Oya rwose.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Dr Bizimana yongeye gushimangira ko iri jambo rikomeje gukoreshwa cyane n’abahanzi, ibyamamare n’abandi bafite ijwi rigera kure, bituma rikwira mu rubyiruko.

Ati: "Abahanzi ubu ngubu bajya kuririmba, umuhanzi w'igihangange uzwi cyane, ijambo bakoresha ngo yatwitse, ejo hazashya, gutwika muzi ibyo ari byo buriya cyane cyane mu Rwanda? Uvuze gutwika, njyewe nari muto nakuze mbibona ariko umuntu nka Ngarambe watwikiwe agahunga, gutwika hari abo bishobora guhita bihahamura pe. Iyo uvuze ngo umuhanzi w'umahanga yatwitse, gutwika ni ukwica, ni ukujya gutwika ingo z'abatutsi, ni cyo bivuze mu mateka y'u Rwanda. Ntabwo iryo jambo rishobora kuba ryiza pe mu mateka y'u Rwanda [...]"

Abasesenguzi bemeza ko urubyiruko rukwiye guhabwa ubumenyi ku mateka, rukiga no guhanga imvugo nshya zitabangamira ururimi n’ibikomere by’amateka.

Minisitiri Bizimana yabwiye Abasenateri ko bakwiye gusobanurira abakiri bato kwirinda gukoresha ijambo ‘Gutwika’ kuko ari ijambo ridasobanura ibirori no kwishima kuko mu gisobanuro cy’amateka ya kera rivuga kwica

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Juno Kizigenza ukunze gukoresha ijambo "Rutwitsi Muzi" akwiye kurireka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...