Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda ryashinzwe mu minsi ishize ryatumije inama rusange

Imyidagaduro - 22/05/2019 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda ryashinzwe mu minsi ishize ryatumije inama rusange

Abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda ni bamwe mu bamaze kwerekana ko bafite ababakurikira batari bacye. Kimwe mu byo abantu bashinjaga iki gisata ni uko abagikoreramo akenshi babaga badafite umurongo ngenderwaho cyangwa hakagaragaramo akajagari. Ibi byatumye abasanzwe bakora imyidagaduro bishyira hamwe mu rwego rwo guca akajagar

Uku kwishyira hamwe kwatumye havuka ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro rizwi nka " Rwanda Showbiz Journalists Forum " ryatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 rifite umugambo guca akajagari kagaragara mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu kurengera abakora uyu mwuga bya kinyamwuga ndetse no gufasha abo bakorana ya buri munsi gutandukanya umunyamakuru w’imyidagaduro n’uwiyita we.

Usibye iyi ngingo kimwe n’izindi nyinshi zatumye havuka iri huriro ariko kandi ni ihuriro ryari rikenewe kugira ngo abanyamakuru bakora muri iki gisata bagire aho bahurira bakanira ku bibazo byabo ndetse bakanabigeza ku bashobora kubafasha muri rusange. Izi ngingo zose kimwe n’izindi nyinshi, zizaganirwa mu nama rusange iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo.

showbiz

Abanyamakuru b'imyidagaduro barahamagarwa mu nama rusange

Iyi nama izabera mu cyumba cy’inama cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ni yo ya mbere igiye kuba. Iyi nama izaba igamije kumurika iri huriro ku mugaragaro, kwakira abanyamuryango bashya gusobanura neza impamvu y’ihuriro no kuganira ku bunyamwuga bwo gutara no gutangaza amakuru mu myidagaduro mu Rwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...