iHeartRadio Music Awards: Taylor Swift yegukanye ibihembo 7, ashimira cyane umukunzi we

Imyidagaduro - 27/03/2026 7:33 AM
Share:

Umwanditsi:

iHeartRadio Music Awards: Taylor Swift yegukanye ibihembo 7, ashimira cyane umukunzi we

Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yongeye kwigaragaza nk’umwe mu bayoboye umuziki ku Isi, nyuma yo kwegukana ibihembo birindwi mu birori bya iHeartRadio Music Awards 2026 byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026.

Ibi birori byabereye muri Dolby Theatre iherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyobowe n’umuraperi Ludacris.

Taylor Swift ni we wegukanye ibihembo byinshi muri iri joro, aho yatwaye ibihembo birimo icya Album nziza ya Pop y’umwaka abikesha album ye “The Life of a Showgirl”.

Igihe yahabwaga iki gihembo, cyatanzwe n’umuhanzikazi Raye, Swift yashimiye cyane abakunzi be ndetse agaruka ku ruhare rukomeye rw’umukunzi we Travis Kelce.

Yagize ati: "Iyi album yuzuyemo ibyishimo, icyizere n’ubwisanzure kuko ari byo numva buri munsi mu buzima bwanjye bitewe n’umukunzi wanjye uri hano iri joro."

Uretse iki gihembo, Swift yanatwaye ibindi birimo icy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year) ndetse na Best Lyrics, bituma agira ibihembo 41 bya iHeartRadio amaze kwegukana mu buzima bwe bwose bwa muzika, nk’uko byatangajwe na Variety.

Yashimiye abafana be cyane by’umwihariko kuba baragize indirimbo ye “The Fate of Ophelia” imwe mu zikunzwe cyane mu mateka ye.

Mu ijambo rye, Taylor Swift yatanze ubutumwa bukomeye cyane, ashishikariza abantu kwita ku mpano zabo no kudacika intege kubera ibitekerezo by’abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Mu Isi y’uyu munsi, buri kintu ukora gihita kigira icyo kivugwaho. Icyifuzo cyanjye ni uko wakomeza kwita ku mpano yawe, ukayiha umwanya, ukemera gukora amakosa no kwiyubaka buhoro buhoro."

Yakomeje agaragaza ko gushyira ibintu byose kuri internet bishobora kwica inzozi z’umuntu, asaba abantu kurinda ibyo bakunda mbere yo kubishyira hanze.

Ibirori bya iHeartRadio Music Awards 2026 byari byuzuyemo imyidagaduro ikomeye, aho abahanzi barimo Lainey Wilson na Alex Warren bataramiye abantu.

Alex Warren yanegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka wigaragaje (Breakthrough Artist of the Year), mu gihe abandi bahanzi nka Kehlani na John Mellencamp nabo basusurukije abitabiriye ibi birori.

Kimwe mu byashimishije benshi ni uburyo Taylor Swift yagaragaje urukundo akunda Travis Kelce mu ijambo rye, aho yavuze ko ari we utuma yumva yishimye kandi yisanzuye.

Uyu mugabo nawe yari mu bari mu ntebe z’abitabiriye, yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse amwereka ko amukunda.

REBA HANO BAMWE MU BEGUKANYE IBIHEMBO MURI UYU MWAKA

Song of the Year

Anxiety — Doechii

Good News — Shaboozey

Love Somebody — Morgan Wallen

luther — Kendrick Lamar and SZA

Manchild — Sabrina Carpenter

MUTT — Leon Thomas

Ordinary — Alex Warren — WINNER

Sorry I'm Here For Someone Else — Benson Boone

Stargazing — Myles Smith

The Fate of Ophelia — Taylor Swift

Artist of the Year

Bad Bunny

Benson Boone

Chris Brown

Jelly Roll

Kendrick Lamar

Lady Gaga

Morgan Wallen

Sabrina Carpenter

Tate McRae

Taylor Swift — WINNER

Pop Artist of the Year

Alex Warren

Benson Boone

Sabrina Carpenter — WINNER

Tate McRae

Taylor Swift

Pop Song of the Year

Golden — HUNTR/X, EJAE, Audrey Nuna and Rei Ami

Manchild — Sabrina Carpenter

Ordinary — Alex Warren

Pink Pony Club — Chappell Roan

The Fate of Ophelia — Taylor Swift — WINNER

Pop Best New Artist

Alex Warren — WINNER

Jessie Murph

Myles Smith

Ravyn Lenae

sombr

Duo/Group of the Year

HUNTR/X, EJAE, Audrey Nuna and Rei Ami — WINNER

Linkin Park

Maroon 5

Shinedown

Twenty One Pilots

Best Collaboration

All The Way — BigXthaPlug ft. Bailey Zimmerman

APT. — ROSÉ and Bruno Mars — WINNER

luther — Kendrick Lamar and SZA

Timeless — The Weeknd ft. Playboi Carti

WHATCHU KNO ABOUT ME — GloRilla ft. Sexyy Red

Country Song of the Year

After All The Bars Are Closed — Thomas Rhett

Good News — Shaboozey — WINNER

Liar — Jelly Roll

Love Somebody — Morgan Wallen

Whiskey Drink — Jason Aldean

Country Artist of the Year

Jason Aldean

Jelly Roll

Lainey Wilson

Luke Combs

Morgan Wallen — WINNER

Country Best New Artist

Chase Matthew

Ella Langley — WINNER

Hudson Westbrook

Josh Ross

Zach Top

Hip-Hop Song of the Year

luther — Kendrick Lamar and SZA — WINNER

NOKIA — Drake

Outside — Cardi B

The Largest — BigXthaPlug

WHATCHU KNO ABOUT ME — GloRilla ft. Sexyy Red

Hip-Hop Artist of the Year

Cardi B

GloRilla

Kendrick Lamar — WINNER

Playboi Carti

Tyler, The Creator

Hip-Hop Best New Artist

MOLIY

PLUTO

Real Boston Richey — WINNER

YKNIECE

ZEDDY WILL

R&B Song of the Year

Burning Blue — Mariah the Scientist

Folded — Kehlani — WINNER

MUTT — Leon Thomas

Residuals — Chris Brown

SOMEBODY LOVES ME — PARTYNEXTDOOR and Drake

R&B Artist of the Year

Chris Brown — WINNER

Kehlani

Leon Thomas

Mariah the Scientist

SZA

R&B Best New Artist

Jenevieve

Kwn

Leon Thomas — WINNER

Mariah the Scientist

Sailorr

World Artist of the Year

Ayra Starr

Jackson Wang

JO1

MOLIY — WINNER

Tyla

Alternative Song of the Year

"Back to Friends" — sombr

"Ensenada" — Sublime — WINNER

"One Eyed Bastard" — Green Day

"Stargazing" — Myles Smith

"The Contract" — Twenty One Pilots

Alternative Best New Artist

almost monday

Gigi Perez

Lola Young

Role Model

sombr — WINNER

Rock Song of the Year

Afterlife — Evanescence

Bad Guy — Falling In Reverse ft. Saraya

Dance, Kid, Dance — Shinedown

Even If It Kills Me — Papa Roach

Heavy Is the Crown — Linkin Park — WINNER

Rock Artist of the Year

Linkin Park

Papa Roach

Shinedown — WINNER

Sleep Token

Three Days Grace

Rock Best New Artist

Architects

Poppy

Return to Dust

Sleep Theory — WINNER

Spiritbox

Dance Song of the Year

Blessings — Calvin Harris feat. Clementine Douglas

In My Arms — ILLENIUM and HAYLA

No Broke Boys — Disco Lines and Tinashe — WINNER

Save My Love — Marshmello, Ellie Goulding and AVAION

Won't Be Possible — Tiësto, Odd Mob and Goodboys

Dance Artists of the Year

Calvin Harris

David Guetta — WINNER

John Summit

Martin Garrix

Tiësto

Latin Pop/Urban Song of the Year

Angel — Grupo Frontera and Romeo Santos

DEGENERE — Myke Towers and benny blanco

DtMF — Bad Bunny — WINNER

Qué Pasaría… — Rauw Alejandro and Bad Bunny

Soltera — Shakira

Latin Pop/Urban Artist of the Year

Bad Bunny — WINNER

Feid

J Balvin

Karol G

Shakira

Latin Pop/Urban Best New Artist

Alleh

Beéle — WINNER

De La Rose

Dei V

Louis BPM

Regional Mexican Song of the Year

Amor Bonito — Luis Angel “El Flaco” — WINNER

El Amor De Mi Vida — Calibre 50

Flores — Xavi

Hecha Pa' Mi — Grupo Frontera

Lejos Estamos Mejor — Eden Muñoz

Regional Mexican Artist of the Year

Alejandro Fernández

Carín León

Fuerza Regida

Grupo Frontera — WINNER

Luis Angel “El Flaco”

Regional Mexican Best New Artist

Clave Especial

Edgardo Nuñez

Los Dos De Tamaulipas — WINNER

Óscar Maydon

Oscar Ortiz

K-Pop Artist of the Year

JENNIE

j-hope

Jin

LISA

ROSÉ — WINNER

K-Pop Group of the Year

ATEEZ

BLACKPINK

ENHYPEN

Stray Kids — WINNER

TWICE

K-Pop Song of the Year

APT. — ROSÉ and Bruno Mars

Golden — HUNTR/X, EJAE, Audrey Nuna and Rei Ami — WINNER

JUMP — BLACKPINK

Killin' It Girl — j-hope feat. GloRilla

like JENNIE — JENNIE

K-Pop Best New Artist

82Major

AllDay Project

Cortis — WINNER

Hearts2Hearts

Meovv

Songwriter of the Year

Amy Allen - WINNER

Ashley Gorley

Cal Shapiro

Charlie Handsome

Julia Michaels

Producer of the Year

Andrew Watt — WINNER

Dijon

Jack Antonoff

Max Martin & Shellback

Sounwave

Taylor Swift yongeye kwandika amateka muri iHeartRadio Music Awards 2026, yegukana ibihembo 7 mu ijoro rimwe, anashimira cyane umukunzi we Travis Kelce wamuhaye ibyishimo byatumye akora album yatsindiye ibihembo

Nyuma yo kwegukana ibihembo 7 no kuzuza 41 bya iHeartRadio, Taylor Swift yahaye ubutumwa bukomeye abakunzi be, abasaba kurinda impano zabo no kutemera ko ibitekerezo byo ku mbuga nkoranyambaga bibica intege


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...