Ihangana rya Bruce Melodie na The Ben rigiye gukomereza ku ndirimbo zabo nshya "Irya Kane" na "InshAllah"

Imyidagaduro - 22/06/2026 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Ihangana rya Bruce Melodie na The Ben rigiye gukomereza ku ndirimbo zabo nshya "Irya Kane" na "InshAllah"

Ihangana rimaze igihe hagati ya Bruce Melodie na The Ben ryitezweho gufata indi ntera ubwo bombi bazaba bashyize hanze indirimbo nshya. Bruce Melodie yateguje "Irya Kane", mu gihe The Ben yitegura gusohora "InshAllah", ibintu bizongera gutuma abakunzi b'umuziki babagereranya kuko izi ndirimbo zombi zizasohokera mu gihe kimwe.

Bruce Melodie yavuze ko yishimiye uko ibitaramo bya Summer Country Tour byagenze i Musanze n’i Nyagatare, ariko agaragaza ko byasabye imbaraga nyinshi kuri we no ku ikipe ye, ashimangira ko hari amasomo menshi yavanye muri uru rugendo.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko gusinzira byari bike kuri we ndetse no ku ikipe yose yamufashije gutegura ibi bitaramo, agaragaza ko bakoze cyane kugira ngo byose bigende neza.

Yavuze ko mbere yatekerezaga ko umubare w’ibitaramo nk’ibi wakwiyongera, ariko nyuma y’ibyo yabonye muri Summer Country Tour, yamenye ko atari ibintu byoroshye.

Yagize ati: "Icya mbere kitari cyoroshye, ntabwo uko imvune zisa, ariko nazumvise zari zikubye ari na yo mpamvu ikipe turi gukorana nyishimira, guhera kuri band, abatekinisiye, abakora amajwi n'abandi."

Yakomeje avuga ko buri wese yakoranye na we yatanze umusanzu we awukuye ku mutima, atari ukubera amafaranga gusa. Yavuze ko igitaramo cya Musanze cyagenze neza, ariko ko bahisemo kwakira neza umushyitsi wabo, ari we The Ben.

Ati: “Twakiriye umushyitsi. Mu Kinyarwanda babyita gutanga inda ya bukuru. Twavuze tuti reka tumwakire neza kuko iyo umushyitsi agusuye ukamwakira nabi, ntibiba byiza kandi mu giye kugirana urugendo no mu muco nyarwanda ntibabyemera.”

Agaruka ku byabereye i Nyagatare, Bruce Melodie yavuze ko yabajije The Ben niba koko ari ho avuka nk’uko abantu benshi babivugaga arabihakana. Yongeyeho ko yabonaga abantu benshi baturutse impande zitandukanye baza gushyigikira The Ben, bamwe bari mu modoka ziriho ibyapa bimwamamaza.

Yavuze ko ibyo bitigeze bimutera ubwoba, ahubwo yabifashe nk’ikimenyetso cy’urukundo abafana bagaragariza umuziki ariko akabona bose bari butahe babaye abafana be.

Ati: “Abo bantu munzaniye, mubasubizeyo neza. Kandi nizere ko uko mwabazanye ari ko muzabasubizayo. Kuba umuntu atashye ari igitangaza ntibikuraho kuba yaje ari igisamagwe.”

Yakomeje agira ati: “Abafana ba The Ben ndabakunda kandi na bo barankunda. Bashobora kujya aho bashaka kandi ni ibisanzwe.”

Agaruka ku mpamvu hari indirimbo yaririmbye mu buryo bwihuse kurusha uko amenyerewe, yavuze ko byatewe n’uko igitaramo cyatangiye gitinze. Yagize ati: “Igitaramo cyatangiye gitinze, kandi uko amasaha yegera imbere, ntabwo abantu baba bagishaka ko ibintu bigenda gahoro; baba bagishaka kubyina.”

Uyu muhanzi yanatangaje ko afite indirimbo iri gutegurwa yitwa “Irya Kane”, yavuze ko izaba ivuga ku mategeko icumi y’abagabo. Yavuze ko igihe The Ben azaba amaze gusohora indirimbo ye yitwa “InshAllah”, na we azahita asohora “Irya Kane”.

Mu gusoza, Bruce Melodie yashimiye The Ben n'ikipe bafatanya yose abashimira ubwitange, ubufatanye no kudacika intege bibaranga.


Bruce Melodie yatangaje ko afite indirimbo nshya yise ‘Irya Kane’ izagira hanze rimwe n'iya The Ben

The Ben ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘InshAllah’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...