Ihangana rya Ali Kiba ryatumye akura Ne-Yo mu ndirimbo

Imyidagaduro - 29/05/2018 4:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Ihangana rya Ali Kiba ryatumye akura Ne-Yo mu ndirimbo

Umunyamuziki Ali Kiba yatangaje ko yakuye Ne-Yo mu ndirimbo ye 'Seduce Me' akimara kumenya ko uyu muraperi w’umunyamerika yari afite intego yo gukorana n’abahanzi benshi batandukanye bo muri Afurika.

Abinyujije kuri Man Walter ushinzwe kureberera inyungu ze akaba n’umushoramari, Ali Kiba yavuze ko Ne-Yo yari yarakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise “Marry You”. Ngo Ne-Yo yifuzaga kugaragara nk’umunyarubuga mukuru muri iyi ndirimbo yahuriyemo na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Ali Kiba yavuze ko Ne-Yo yari yamaze kuririmba muri iyi ndirimbo “Seduce Me”, ariko ko yagomba gusobanura impamvu yabikoraga nko kubyikiza. Ibi ariko siko bimeze kuko hari benshi bavuga ko Ali Kiba yakuye ijwi rya Ne-Yo mu ndirimbo ye ashingiye ku kuba adacana uwaka na Diamond.

Ali Kiba na Ne-Yo bahuriye muri Kenya mu Ukuboza 2016, ubwo bombi bakoranaga indirimbo muri Coke Studio Africa. Iyi ndirimbo “Seduce Me” yasohotse muri 2017 iri mu njyana ya Pop.

Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo, ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umukinnyi wa filime akaba n’utunganyamuzika. Yashinze imizi muri 2004 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yakunzwe na benshi "Let Me Love You".

Ali Saleh Kiba yamenyekanye nka Ali Kiba, ni umunya-Tanzania ukomeye mu muziki, ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi rurangiranwa. Muri 2016 yagiranye amasezerano n’inzu itunganyamuzika ya Sony Music Entertainment.

REBA HANO 'SEDUCE ME' BY ALI KIBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...