Igura Miliyoni 80 Frw! Ibyo wamenya ku modoka y'agatangaza The Ben yaserutsemo i Bugesera – VIDEO

Imyidagaduro - 28/06/2026 6:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Igura Miliyoni 80 Frw! Ibyo wamenya ku modoka y'agatangaza The Ben yaserutsemo i Bugesera – VIDEO

Ubwo yazaga kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, The Ben yaje mu modoka ya Jeep Wrangler Rubicon aho yari kumwe na MC Tino wamufashije ku rubyiniro mu gushyushya abafana.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2026, The Ben yagiriye ibihe byiza mu karere ka Bugesera mu bitaramo bya Summer Country Tour aho yabanje kwivuga ibigwi ko agomba gutsinda Bruce Melodie inshuro eshatu zikurikiranya.

Mu guhaguruka, The Ben yaje ari mu modoka yahuruje abantu benshi kubera ko batari basanzwe bayimumenyereyeho ariko kandi bahuruzwa n’uko ari we waje witwaye.

Iyi modoka yari yambaye plate number (Purake) yo muri Congo, ni Jeep Wrangler Rubicon yakozwe mu mwaka wa 2023.

DORE BYINSHI WAMENYA KURI IYI MODOKA

Wrangler Rubicon 2023 iza ifite amahitamo atandukanye ya moteri, aho ukoresha moteri bitewe n’icyo urimo ukoresha iyo modoka.

Moteri isanzwe ni 3.6L V6 Pentastar ifite imbaraga zingana na 285 horsepower, ishobora guhuzwa na manual cyangwa automatic gearbox.

Hari kandi 2.0L Turbo ifasha kuzigama 'fuel' ugereranyije, ndetse na 3.0L EcoDiesel ifite torque nyinshi cyane ifasha mu gutwara ibintu biremereye cyangwa kuzamuka imisozi.

Ku bakunda imbaraga zidasanzwe, hari Rubicon 392 ifite moteri ya 6.4L V8 itanga 470 horsepower, iyi ishobora kwihuta cyane ku buryo iva kuri 0 kugera kuri 100 km/h mu masegonda atarenze ane.

Rubicon 2023 yubatswe mu buryo bwo gutsinda aho izindi modoka zitsindwa. Ifite sisitemu ya 4x4 ya Rock-Trac, differential zifunga imbere n’inyuma, ndetse na 'sway bar' ishobora kwikurwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ifite 'clearance' iri hejuru (hafi inches 10.8), ndetse na 'angle' yo gutangira kuzamuka igera kuri 44°, ibintu bituma itagonga ku mabuye cyangwa ku misozi ihanamye. Ibi byose biyifasha kunyura mu mazi, mu byondo no ku mabuye manini nta nkomyi.

Wrangler Rubicon iboneka mu byiciro bibiri: iya doors ebyiri (2-door) n’iya doors enye (4-door Unlimited). Iya 2-door iroroshye mu kunyura ahakomeye cyane, mu gihe iya 4-door itanga umwanya munini w’abagenzi n’imizigo, bigatuma iba nziza ku miryango cyangwa ingendo ndende.

Nubwo Wrangler izwiho kuba imodoka y’inkazi, imbere yayo nayo yita ku ikoranabuhanga. Ifite system ya Uconnect ihuza Apple CarPlay na Android Auto, Speakers za Alpine, GPS navigation ndetse na kamera ifasha mu off-road.

Ikindi gituma ikundwa cyane ni uko ishobora gukurwaho inzugi n’igisenge, igahinduka nka Convertible SUV, bikongera umunezero ku bakunda kugaragara mu modoka z’agatangaza.

The Ben yatanze ibyishimo mu karere ka  Bugesera

The Ben yaserutse mu modoka ya Jeep Wrangler Rubicon

DORE UKO THE BEN YASERUTSE I NYAMATA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...