Igura Miliyoni 175 Frw: Agaciro k'imodoka Nyambo n'umukunzi we bagendeyemo basezerana imbere y'amategeko

Imyidagaduro - 31/07/2026 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Igura Miliyoni 175 Frw: Agaciro k'imodoka Nyambo n'umukunzi we bagendeyemo basezerana imbere y'amategeko

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Miss Nyambo na Uwiragiye Richard, basezeranye imbere y'amategeko ku biro by'Umurenge wa Nyarugenge, bagendeye mu modoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade yo mu mwaka wa 2020, imwe mu modoka za SUV zihenze kandi zizwiho ubudahangarwa, ubwiza ndetse n'ikoranabuhanga rigezweho.

Cadillac Escalade ya 2020 yakozwe n'uruganda rwa Cadillac, ishami rya General Motors, ruzwi ku Isi hose mu gukora imodoka z'agaciro kandi zifite ubuziranenge bwo hejuru. Iyi modoka ni imwe mu zasoje igisekuru cya kane cya Escalade mbere y'uko hasohoka igisekuru gishya.

Ifite moteri ya litiro 6.2 ya V8 itanga imbaraga zingana na horsepower 420, ikorana na 10-speed automatic transmission. Ubu buryo buyifasha kugenda neza ku mihanda itandukanye, ikagira umuvuduko urihehuru ndetse ikanatanga ituze mu rugendo.

Mu bijyanye n'ikoranabuhanga, Cadillac Escalade ya 2020 ifite touchscreen nini ikoreshwa mu kugenzura ibikorwa bitandukanye by'imodoka, navigation system ifasha mu kwerekana inzira, Apple CarPlay na Android Autobyorohereza guhuza telefoni n'imodoka, Wi-Fi hotspot, Bose Premium Sound System itanga amajwi meza, ndetse n'intebe z'uruhu zifite ubushobozi bwo gushyushya no gukonjesha.

Ku ruhande rw'umutekano, iyi modoka ifite camera zifasha umushoferi kubona impande zose z'imodoka, parking sensors, lane keep assist, blind spot monitoring, forward collision alert na automatic emergency braking. Ibi byose bituma iba imwe mu modoka zitekanye kandi zorohereza uyitwaye.

Imiterere yayo na yo iri mu biyitandukanya n'izindi modoka, kuko ifite grille nini iriho ikirango cya Cadillac, amatara ya LED n'imiterere migari iyiha ubwiza  bituma igaragara aho inyuze hose.

Igihe yasohokaga ku isoko mu 2020, Cadillac Escalade yari ifite igiciro cyahereye ku madolari ya Amerika 76,000, mu gihe verisiyo zo hejuru zirimo Premium Luxury na Platinum zarenzaga amadolari 95,000. Ku isoko ryo mu Rwanda, bitewe n'imisoro n'ikiguzi cyo kuyitumiza, ishobora kugurwa amafaranga arenga miliyoni 175 Frw.

Cadillac Escalade ya 2020 ikunze kugendwamo n'abayobozi, abashoramari ndetse n'ibyamamare hirya no hino ku Isi, bitewe n'uburyo ihuza uburanga, imbaraga, umutekano n'ikoranabuhanga rigezweho. Ni na yo modoka Miss Nyambo na Uwiragiye Richard bagendeyemo ku munsi wabo w'amateka, ubwo basezeranaga imbere y'amategeko.


Miss Nyambo n'umukunzi we bagendeye mu modoka ihenze yo mu bwoko bwa "Cadillac Escalade"

Miss Nyambo n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...