IGP Namuhoranye yibukije ko igipimo nyacyo cy’umutekano atari ugufata abanyabyaha benshi

Amakuru ku Rwanda - 04/07/2026 12:12 PM
Share:

Umwanditsi:

IGP Namuhoranye yibukije ko igipimo nyacyo cy’umutekano atari ugufata abanyabyaha benshi

Mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2026, hasojwe amahugurwa y’icyiciro cya 14 ya ba Ofisiye bato 45 bari bamaze amezi atanu biga ibijyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane.

Aba basoje aya mahugurwa baturuka mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano no kubahiriza amategeko, aho harimo 33 bo muri Polisi y’u Rwanda, 5 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), 5 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse na 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, wasabye aba ba ofisiye bato guhora biteguye guhangana n’ibyaha bishya bigenda bihindura isura bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ibihe turimo muri iki gihe byarahindutse, ibibazo twahuraga nabyo mu bihe byashize sibyo duhura nabyo uyu munsi. Murasabwa guhindukana n’ibihe kuko ibyaha byinshi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agaragaza ko n’uburyo ibyaha bikorwa bwahindutse, aho nko mu bihe byashize ubujura bwakorwaga hifashishijwe imbaraga z’umubiri, ariko kuri ubu hakaba hakunze gukoreshwa ikoranabuhanga, bityo bikaba bisaba guhora bashaka ubumenyi bushya no kujyana n’igihe.

IGP Namuhoranye yanabasabye gukorana bya hafi n’abaturage, ashimangira ko ari ingenzi mu kubona amakuru y’ibyaha no gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati: “Igihe tugezemo ni icyo gukorana n’abaturage twubaka icyizere hagati yacu na bo. Abaturage bagomba kutubona nk’abafatanyabikorwa aho kudutinya, bakadusangiza amakuru no gufatanya natwe mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza.”

Yongeyeho ko igipimo nyacyo cy’umutekano atari ugufata abanyabyaha benshi, ahubwo ari ukugabanya ibyaha bikorwa, asaba aba bayobozi b’ejo hazaza guhindura imikorere bakajyana n’igihe.

Ku ruhande rwa Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, uyobora iri shuri, yashimiye abasoje amasomo ku myitwarire myiza bagaragaje, abasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Yagize ati: “Mugiye gusubira aho mwakoreraga, muzashyire mu bikorwa amasomo mwize, mununganire inzego mukorera mutanga inama zinoze kandi zishingiye ku gihe tugezemo cyihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.”

CP Bizimungu yanashimye ubuyobozi, abarimu n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma aya mahugurwa agenda neza, ashimangira ko ubwitange n’umuhate byabo byagize uruhare runini muri aya masomo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...