IGP Namuhoranye yasabye amakipe ya Polisi ya Volleyball kuzitwara neza mu mikino y'irushanwa rya KAVC

Imikino - 11/09/2025 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

IGP Namuhoranye yasabye amakipe ya Polisi ya Volleyball kuzitwara neza mu mikino y'irushanwa rya KAVC

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro amakipe ya Polisi y’Umukino w’intoki wa Volleyball, zibutsa abakinnyi kuzitwara neza mu mikino y'irushanwa bagiye kwitabira i Kampala muri Uganda.

Ni irushanwa mpuzamahanga ryitwa Kampala Amateur Volleyball Championship (KAVC)  2025  rizaba kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 15 Nzeri, aho rizitabirwa n'amakipe abiri ya Polisi mu bagabo no mu bagore.

Ageza ijambo ku bakinnyi, IGP Namuhoranye yabibukije ko badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko bazaba baserukiye n'igihugu muri rusange, abasaba kuzagaragaza imyitwarire myiza, kuba indashyikirwa no kurangwa no guhatana kugeza ku musozo mu mikino yose.

Yagize ati: "Nta mwanya mufite wo kwirara kuko Inshingano mufite ni nyinshi kandi zirakomeye. Ntabwo muhagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, muhagarariye n’u Rwanda muri rusange. Indangagaciro z’u Rwanda zirazwi ku Isi hose, mugomba kuzubahiriza. Hari byinshi mwagezeho, ariko mugomba gukomeza gukora neza, mukagera kuri byinshi byiza kurushaho.”

IGP Namuhoranye yifurije amakipe urugendo rwiza no kuzarangwa n’ishyaka no gukorera hamwe nk’ikipe kuko ari byo bizabafasha kugera kure hashoboka bakegukana intsinzi.

Iri tsinda rigiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda rigizwe n’abagera kuri 44 barimo abakinnyi, abatoza n'abayobozi b'amakipe yombi ya Polisi y’u Rwanda.

Ikipe ya Polisi mu bagabo iheruka kwegukana iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba mu mwaka wa 2023.

IGP Namuhoranye yasabye amakipe ya Polisi ya Volleyball kuzitwara neza mu mikino y'irushanwa rya KAVC



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...